Dufite umucanga ukorwamo ibirahure wamara imyaka 700 utarashira- Minisitiri Sebahizi - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Minisitiri Sebahizi yavuze ko mu Rwanda hari umucanga ukenerwa mu gukora ibirabure uhagije ku buryo 'Dushobora no gukoresha imyaka 700 utarashira. Niyo bahera uyu munsi bawucukura twamara iyo myaka bakiwucukura.'

Iyi ngingo yayigarutseho kuri Televiziyo y'Igihugu, ubwo yagaragazaga amahirwe ari mu gushora imari mu Rwanda mu by'inganda.

Minisitiri Sebahizi yagaragazaga ko aho guhangayikishwa n'ikiguzi cyo hejuru mu gukura ibicuruzwa mu mahanga, hatekerezwa uko hashorwa imari mu kongerera agaciro ibiboneka mu gihugu.

Yavuze ko ibi bihanga akazi mu gihugu, ibicuruzwa biva mu Rwanda bikongererwa agaciro ndetse n'ubukungu bw'igihugu bugatumbagira.

Muri Raporo ngarukakwezi y'umusaruro w'inganda, IIP [Index of Industrial Production], yasohotse mu ntangiriro za 2025, Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, NISR, cyagaragaje ko umusaruro rusange w'inganda mu Rwanda wazamutseho 14,7% mu Ugushyingo 2024 ugereranyije n'Ugushyingo 2023.

Ugereranyije n'umwaka wa 2023, umusaruro w'inganda wazamutseho 8,6%.

Iyi raporo igaragaza ko ibikorerwa mu nganda zitandukanye mu Rwanda byazamutseho 18,4% mu 2024, bitewe n'itunganya ry'ibiribwa ryageze kuri 26,3% no gutunganya ibinyobwa n'itabi byageze kuri 16,6%.

Minisitiri Sebahizi yavuze ko nk'inganda zongerara agaciro ibikomoka ku buhinzi birimo imbuto, imboga, icyayi n'ikawa; inganda zitunga ibyuma n'izindi, zifite amahirwe akomeye yo gutera imbere mu Rwanda kuko iby'ibanze zakenera byose bihaboneka.

Ati 'Uruganda rwaza rushaka gukora ibyuma narwo rwakoresha amabuye nayo aturuka hano imbere. Niyo ugiye mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Rwanda, amenshi tuyohereza hanze adatunganyijwe. Bivuze ko uruganda rwaza muri urwo rwego rwaba rufite ibikoreshwa by'ibanze.'

Inganda zitunganya impu zakinjiriza u Rwanda miliyoni 600$

Minisitiri Sebahizi yavuze ko u Rwanda rwohereza impu nyinshi hanze zidatunganyije, ku buryo haramutse habonetse uruganda ruzongerera agaciro, igihugu cyakunguka asaga miliyoni 600 z'amadorali ya Amerika buri mwaka.

Yagize ati 'Uyu munsi nta nubwo twinjiza miliyoni y'amadorali ya Amerika mu mpu twohereza hanze zidatunganyije. Urumva icyo kinyuranyo ni kinini, ntacyo bisaba impu zirahari, uretse kureba ikoranabuhanga no kubaka urwo ruganda ruzazitunganya.'

Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare cyagarageje ko imirimo yo gukora ibyifashishwa mu gukora imyambaro no gutunganya impu yo yagabanyutseho 39,5% mu Ugushyingo 2024, ugereranyije n'Ugushyingo 2023.

Muri rusange guhera mu 2009, urwego rw'inganda mu Rwanda rwateye imbere ku mpuzandengo ya 9,4% ku mwaka.

Mu Cyerekezo 2050 u Rwanda ruzaba rukora ibikoresho bikenerwa mu bihugu byo mu karere nk'ibikoresho by'ubwubatsi bugezweho n'indi.

Biteganyijwe ko inganda zizaha Abanyarwanda imirimo myinshi n'amahirwe mu rwego rw'ubucuruzi. Mu buryo bw'umwihariko, hazatezwa imbere inganda nshya zishingiye ku bumenyi nk'inganda zihanga ibicuruzwa bishya.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Sebahizi Prudence, yagaragaje ko mu Rwanda hakiri amahirwe ntagereranywa mu rwego rw'inganda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dufite-umucanga-ukorwamo-ibirahure-wamara-imyaka-700-utarashira-minisitiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 21, February 2025