Kuwa Mbere nibwo InyaRwanda yanditse ko sitade ya Huye igiye kuvugururwa ndetse Minisiteri ya Siporo ikaba yaramaze kwandikira FERWAFA iyimenyesha ko kuva mu ntangiriro za Gashyantare kugeza mu mpera za Nyakanga 2025 nta bindi bikorwa byemerewe gukorerwamo.
Nyuma y'ibi InyaRwanda yaganiriye na Makuza Jean Pierre, umukozi w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imyubakire mu Rwanda gusa akaba ariwe by'umwihariko ushinzwe imirimo yo kubakisha no kuvugurura sitade mpuzamahanga ya Huye.
Yavuze ko icyo bazaba bagiye gukora ari ugukuraho 'tapis' gusa, bagashyiraho indi nshya dore ko isanzwemo imaze imyaka 8. Yagize ati: "Icyo tuzaba tugiye gukoraho ni ikibuga. Igice kibanza kwari ukuvugurura imyanya y'abafana, imyanya y'icyubahiro, ibijyanye n'itangazamakuru n'ibindi.Â
Yakomeje atangariza umunyamakuru wacu Eric Munyantore ko ubu igikurikiyeho "ni ikijyanye no kuvugurura ikibuga, buriya kiriya kibuga mubona bakiniraho, iriya 'tapis' iriho izarangizanya n'ukwezi kwa Gatanu k'uyu mwaka."Â
Ati: "Tapis iba ifite igihe imara, tapis buriya ya nyayo iyo ishyizweho hari imyaka iba igomba kumara. Iyi imaze imyaka 8, rero iyo iyo myaka igeze FIFA na CAF bitegeka ko ikurwaho ubwo iba irangije igihe cyayo igakurwaho igasimbuzwa indi nshya".
Yakomeje avuga ko 'tapis' yari isanzweho ishaje ku rwego mpuzamahanga ariko ku rwego rw'imbere mu gihugu gusa izakomeza gukoreshwa, ikaba izajyanwa ku kibuga cy'umupira giherereye mu murenge wa Mbazi, mu karere ka Huye.
Ati: "Hanyuma iriya isanzwe nubwo iba ishaje ariko iba ishaje ku rwego mpuzamahanga ariko mu buryo bw'imbere mu gihugu tuba dushobora kuyikoresha no ku bindi bibuga wenda bitagenewe kwakira imikino mpuzamahanga. Rero iriya ishaje tuzayikuraho tuyishyire ku kibuga giherereye mu murenge wa Mbazi".
Yavuze ko tapis nshya izava mu Buhorandi ndetse ko ibikorwa byose byo kuvugurura sitade mpuzamahanga ya Huye hashyirwaho 'tapis' nshya no kujyana ishaje i Mbazi bizatwara amafaranga agera kuri Miliyari 1.5 Frw [1,500,000,000 Frw].
Iyi sitade igiye kongera kuvugururwa nyuma yuko yari yaravuguruwe muri 2022 itwaye agera kuri Miliyari 10 Frw aho yashyizwe ku bushobozi bwo kwakira abantu 7900 bicaye neza.
Sitade mpuzamahanga ya Huye igiye kuvugururwa hashyirweho 'tapis' nshyaÂ
Gushyiraho 'tapis' nshya muri sitade mpuzamahanga ya Huye bizatwara amafaranga agera kuri miliyari 1.5 y'AmanyarwandaÂ
Stade mpuzamahanga ya Huye igiye kuvugururwa nk'uko bigenwa na FIFA na CAFÂ