Gatsibo: Bafashe ingamba zitezweho gufasha imiryango 700 ibana mu makimbirane - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y'uko umwaka ushize wa 2024 muri aka Karere habaruwe imiryango 700 ibana mu makimbirane mu Karere kose. Imirenge iza ku isonga mu kugira imiryango myinshi iri mu makimbirane harimo Umurenge wa Rwimbogo, uwa Gitoki ndetse n'Umurenge wa Rugarama.

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukamana Marcelline, yabwiye IGIHE ko iyi miryango 700 babaruye ibana mu makimbirane batangiye kuyifasha kuyavamo bifashishije inshuti z'umuryango zibaganiriza umunsi ku munsi ndetse n'ubundi buryo bushya batangije aho bifashisha icyumba cyashyizweho kuri buri Kagari.

Yagize ati 'Ingamba zihari ni ugukomeza kubasura mu miryango yabo hifashishijwe inshuti z'umuryango ziri muri buri mudugudu tugafatanya twese nk'ubuyobozi. Ikindi hari uburyo bahurizwa kuri buri kagari hariyo icyumba cy'umuryango mwiza tukagirana nabo ibiganiro, tukabaganiriza twifashishije imiryango yabanaga mu makimbirane mbere ikababwira uko bayavuyemo n'inyungu babonye ibyo byose biri kugenda bidufasha.'

Visi Meya Mukamana yakomeje avuga ko bizeye ko uyu mwaka uzarangira nibura imiryango myinshi yaravuye mu makimbirane, bikazanafasha mu gukemura ibindi bibazo bitandukanye biyaturukaho birimo abana bata amashuri, abana baterwa inda imburagihe, ubukene n'ibindi bibazo byinshi bikigaragara mu miryango bitewe n'amakimbirane.

Kuri ubu iyi miryango iri guhabwa inyigisho n'ubuyobozi bufatanyije n'inshuti z'umuryango, hanifashishwa kandi ubuhamya bw'imiryango iba yaravuye mu makimbimbirane kuri ubu ikaba ibanye neza.

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukamana Marcelline, yavuze ko biteze ko uyu mwaka uzarangira ingo zifitanye amakimbirane zibana neza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-bafashe-ingamba-zitezweho-gufasha-imiryango-700-ibana-mu-makimbirane

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)