Gatsibo: Uwakekwagaho gushaka kwiba ihene yafatiwe mu cyuho, arakubitwa arapfa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru yatangajwe na BTN tariki 13 Mutarama 2025, avuga ko uwo musore mu masaha y'igicuku n'abandi bajura bateye urugo rw'umukecuru burira igipangu ariko nyir'urugo arabumva.

Uwo mukecuru w'imyaka 84, avuga ko yahise atabaza abaturanyi, barahagera ariko abandi bajura bariruka, hasigara nyakwigendera wenyine batangira kumukubita bamubaza abo barikumwe.

Ati 'Abandi barirutse ariko we aguma hano, nyuma abanyerondo baraje baramutwara baza kumujyana kwa muganga ariko bukeye numva ngo yashizemo umwuka'.

Bamwe mu baturanyi b'uwo mukecuru bavuze ko nyakwigendera nubwo yari afite ibindi akora ariko yagiraga n'ingeso yo gukorakora.

Umwe yagize ati 'Hari ukuntu umujura aba yiba ariko abikorana n'ibindi ntimumumenye ariko yari umujura niyo mpamvu yafashwe kuko iminsi y'umujura iba ibaze'.

Ababyeyi ba nyakwigendera bo ntibemera ko umwana wabo yibaga ngo kuko n'inshuro zose yagiye afungwa zaterwaga n'ibibazo bikomoka kuri moto yari yaraguze n'umuntu ariko ifite ibibazo by'imisoro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gitoki, Rugengamanzi Steven yemeje urupfu rwa nyakwigendera, gusa avuga ko inzego bireba zatangiye iperereza.

Ati 'Ni umujura witwaga Manishimwe wagiye mu rugo rw'umukecuru ufite imyaka 84 batuye mu mudugudu umwe ari kumwe n'abandi. Bishe urugi bagiye gutwara amatungo ye, umukecuru avuza induru abaturage baratabara baraza bahangana na bo ariko abandi bariruka'.

Yakomeje avuga ko 'Hari inzego zibifitiye ububasha ziri kubikurikirana kuko umurambo ugomba kubanza gusuzumwa ngo harebwe niba koko yishwe n'inkoni kuko yagejejwe kwa muganga ari muzima. Abandi bakekwaho kubigiramo uruhare na bo barashyikirizwa RIB kugira ngo hakorwe iperereza'.

Abaturage batuye muri ako gace basabye ko hakazwa umutekano kuko ibibazo by'ubujura bikunze kuhumvikana, cyane cyane abiba amatungo yo mu rugo.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-uwakekwagaho-gushaka-kwiba-ihene-yafatiwe-mu-cyuho-arakubitwa-arapfa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)