Ibyo ngo byatangiriye mu rugo rwa Uwimaniduhaye n'umugabo bari barashakanye, ubwo uwo mugore yari arwaye.
Ubwo burwayi bwa Uwimaniduhaye bwaje gukomera noneho biba ngomba ko nyina w'imyaka 42 y'amavuko aza kumurwariza iwe mu rugo.
Aho ngo niho umugabo we yatangiye kugirana umubano na nyina, kuko ngo baje no gucura umugambi wo kohereza Uwimaniduhaye iwabo bamubwira ko ari bwo azitabwaho neza. Bivuze ko Uwimaniduhaye yasubiranye na nyina iwabo, bagasiga umugabo we wenyine.
Nyuma ngo ni bwo nyina wa Uwimaniduhaye yatangiye kujya ajya kwirebera wa mukwe we bakamarana igihe akanataha bwije avuga ko yatinze mu masengesho.
Iby'umubano wa nyina wa Uwimaniduhaye n'umukwe we byabanje guhwihwiswa n'abaturanyi ariko nta gihamya kugeza ubwo umugabo we yamufatanaga n'uwo mukwe wabo ku itariki 21 Ukuboza 2024 bajyanye guhaha.
Yavuze ko ibyo umugore we yakoze ari amahano ku buryo kongera kubana na we nk'umugore n'umugabo bigoye.
Yagize ati 'Ndi mu gahinda gakomeye. Kugaruka kwe ubanza byansaba kubanza kunywa umuti mpawe n'abakuru, kuko ibyabaye ni amahano'.
Uwimaniduhaye yavuze ko ibyo nyina yamukoreye byamubabaje bikomeye ku buryo yumva atazamubabarira.
Yagize ati 'Mama yaje kundwaza ku mugabo wanjye, tujya no mu bitaro, dutashye ansaba ko najya mu rugo nkarwazwa n'ababyeyi banjye. Nyuma y'ibyumweru nka bibiri mama yarahindukiye ajya kuba ku mugabo wanjye. Mama yarampemukiye antwara umugabo ku buryo ntazigera mubabarira'.
Abaturanyi b'izo ngo harimo n'abakuze na bo bamagana ibyo Mukandori n'umukwe we bakoze ngo kuko ari amahano ndetse ko mu muco Nyarwanda kizira ko umukwe na nyarabukwe bashyikirana bigeze aho.
Uwimaniduhaye n'umugabo we bari bafitanye umwana umwe ariko bivugwa ko uwo mugabo afite abandi bana ku ruhande yabyaranye n'abandi bagore bagiye batandukana ariko barabyaranye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Théoneste, yavuze ko nta makuru yari afite kuri ircyo kibazo gusa ko kigiye gukurikiranwa.
Yagize ati 'Ndavugana n'umuyobozi w'umudugudu asure uwo muryango tumenye ibyawo kugira ngo bikurikiranwe'.
Uwo mugore watwaye umugabo w'umukobwa we, yari yarashakanye mu buryo bwemewe n'amategeko n'umugabo babanaga, bivuze ko abiregewe bikamuhama byaba bigize icyaha cy'ubusambanyi gihanwa n'amategeko.
Gihanwa n'Ingingo ya 245 y'igitabo cy'amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uhamwe n'icyaha cy'ubusambanyi ahanishwa igifungo kiri hagati y'amezi atandatu n'umwaka umwe.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-umukobwa-arashinja-nyina-kumutwara-umugabo