Gisagara: Abacuruza inka muri gahunda ya 'Girinka' baburiwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari abaturage bahawe inka muri gahunda ya Girinka bagiye bavuga ko zitabyara bakazigurisha, nyuma bakagura izindi za make nyamara na zo zakura bakongera bakazigurisha, utegereje kuzagabirwa muri urwo rugo amaso agahera mu kirere.

Ni ikibazo aba baturage batuye Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice ubwo aheruka mu nteko y'abaturage mu Karere ka Gisagara, mu Murenge wa Musha, mu Kagari ka Bukinanyana.

Mukantwali Donatha wo Mudugudu wa Nyagasambu, Akagari ka Gatovu, Umurenge wa Musha, yagaragaje ko bamwe mu baturage bifuza kwikura mu bukene ariko gahunda yashyiriweho kubazamura ya Girinka, ntigere ku ntego zayo mu buryo bwuzuye.

Guverineri w'Intara y'Amajyefo, Kayitesi Alice, yasabye ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara gukurikira iki kibazo hagafatwa ingamba zo kugikemura.

Ati "Iyo inka yagize ikibazo, komite ya Girinka mu mudugudu ikora raporo ikayishyikiriza veterineri w'umurenge akabona gufata icyemezo, ntabwo ari umuturage ku giti cye wifatira icyemezo cyo kuyigurisha. Niba rwose hari aho biba, byajya bivugwa hakiri kare bikamenyekana.'

Ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara bwahise butangaza ko hafashwe umwanzuro wo gukora ubusesenguzi, hakamenyekana umuntu wese wahawe inka muri gahunda ya Girinka akayigurisha mu buryo butemewe.

Gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangijwe na Perezida Paul Kagame mu 2006, igamije gufasha abaturage batishoboye kubona uko borora, ndetse imaze gukura benshi mu bukene.

Kuva yatangira, hamaze gutangwa inka 467.984 mu gihugu hose, mu gihe mu Karere ka Gisagara hatanzwe inka 16.699.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara bwiyemeje gukurikirana abagurishije inka bahawe muri gahunda ya 'Girinka' mu buryo bunyuranyije n'amategeko
Guverineri Kayitesi Alice yasabye ko ikibazo cy'uburiganya muri gahunda ya Girinka gishakirwa igisubizo
Gahunda ya 'Girinka' yagize uruhare mu gukura abaturage mu bukene



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-harwavugwa-ubucuruzi-muri-gahunda-ya-girinka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)