Bagaragaza ko badasobanukiwe neza uburyo ayo mafaranga acunzwemo n'igihe iyo ngobyi y'abarwayi izagurirwa, bagasaba ko barushaho kubisobanurirwa kuko kugeza ubu babibona nk'umutwaro batazi igihe bazaturira.
Ayo mafaranga barenza ku yo baba bagomba gutanga nk'ikiguzi cya serivisi bahawe, yabanjirijwe n'andi 500 Frw yatswe buri rugo na bwo babwirwa ko ari umusanzu w'imbangukiragutabara.
Ikindi buri muturage wese ujya kwishyura ubwisungane mu kwivuza wese asabwa kurenzaho 100 Frw rijya muri iyo gahunda.
Umwe muri bo ati 'Mbere twivuzaga kuri 220 Frw none ubu ni 320 Frw, ubwo ayo 100 Frw arengaho uba utanze ay'imbangukiragutabara. Turi mu rujijo, ntituzi niba ari ayo kugura iyo ngobyi y'abarwayi, niba izagurwa mbese ntitubisobanukiwe.''
Mugenzi we na we ati'' Uko wishyuye mituweli ya 3000 Frw urenzaho 100 Frw. Niba ari umuryango w'abantu barindwi, ubwo ayo kwishyura ya mituweli hiyongeraho 700 Frw y'imbangukiragutabara.''
Aba baturage bavuga ko babona nta musaruro w'iyo ngobyi y'abarwayi cyane ko itaragurwa, bagasaba ko ubuyobozi bwashyira umucyo kuri iyo gahunda na cyane ko ntawe uzi igihe iyo gahunda izarangirira.
Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Agahabwa, Hakizimana Emmanuel, yasobanuye ko ari igitekerezo cyaje ku rwego rw'Ikigo Nderabuzima nk'uburyo bwo kwifashisha bakodesha ingobyi y'abarwayi yabatabara iturutse ahandi mu gihe ikigo nderabuzima cyabo kitarayigira.
Ati "Mbere y'iyi gahunda, iyo umurwayi yakeneraga kujya ku bitaro bikuru yagorwaga no kubona imbangukiragutabara, yanaza ikaba ihenze kuko byasabaga kuyishyura menshi ataje abyiteguye, ku buryo gutanga ibihumbi 40 Frw ku mbangukiragutabara y'ikigo cyigenga uba ubona igoye.''
Yavuze ko ari ho havuye igitekerezo cyo kwisungana muri gahunda yo kubona imbangukiragutabara bitabahenze, hagatangwa 100 Frw ku muturage uje kwivuza, noneho agakusanywa kuri konti yayo, akazatangwa mu gihe habonetse ikibazo.
Ati 'Ku buryo nk'umuntu ugize impanuka, umubyeyi ufashwe n'inda n'abandi, hagahamagarwa ya mbangukiragutabara y'Ikigo Nderabuzima cya Kigembe duturanye ikaza kumutwara ku buntu, twe tukazabishyura ku kwezi.''
Yahakanye ko batigeze babwira abaturage ko ari imisanzu yo kuzagura imbangukiragutabara cyane ko zitangwa na Leta iyo ubushobozi bwabonetse, ashimangira ko igihe bazaba bayihawe na bo icyo gikorwa cyo gukusanya imisanzu kizakurwaho.
Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Dusabe Denise, yavuze ko bagiye kongera gushishikariza ubuyobozi bw'Ikigo Nderabuzima cya Agahabwa, kurushaho gusobanura impamvu z'iyo guhanda.
Yavuze ko bizafasha abaturage kurushaho kuyumva neza, bityo izajye ikomeza kubagoboka mu bihe bagize uburwayi bukomeye busaba kujya kwivuriza kure.
Ubusanzwe iyo iyo mbangukiragutabara itwaye umurwayi, yishyurwa 400 Frw ku kilometero kimwe igenze, ikiguzi cyose kikagendana n'intera iri hagati y'aho umurwayi aturutse n'aho ajyanywe.
Ku bafite Mituweli bishyurirwa 90% andi 10% bakayiyishyurira.
Ayo 10% ni yo avanwa muri wa musanzu abaturage batanga, bityo umurwayi agatwarirwa ubuntu, maze akazahabwa Ikigo Nderabuzima cya Kigembe kibatiza iyo mbangukiragutabara.