Kugeza ubu umusaruro w'urwego rw'ubwishingizi mu Rwanda ungana na 2.1% by'umusaruro mbumbe w'igihugu, mu gihe impuzandengo mpuzamahanga yakabaye ari 7%.
Nubwo bimeze bityo, Mbonigaba yagaragaje ko urwo rwego rufite amahirwe menshi yo gutera imbere, mu gihe abarukoramo bavugurura imikorere bakabyaza umusaruro amahirwe ahari.
Mu mwiherero w'iminsi itatu uherutse kubera i Rubavu w'abakozi ba Zion Insurance Brokers yagize ati 'Ibimaze kugerwaho ni ikimenyetso cy'imbaraga z'abakora muri uru rwego ndetse n'icyizere abakiliya batugirira, wongeyeho guhanga udushya. Dufite umuhate wo guteza imbere uru rwego, dufatirana amahirwe ahari.'
Mbonigaba yavuze ko bifuza kuba ikigo cya mbere cy'umuhuza mu bwishingizi wigenga mu Rwanda, kandi ko kubigeraho bisaba imbaraga za buri wese.
Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Zion Insurance Brokers, yavuze ko umwiherero ari umwanya mwiza wo kwisuzuma no gufata ingamba zigamije guteza imbere urwego rw'ubuhuza mu bwishingizi.
Zion Insurance Brokers ibera igisubizo abifuza ubwishingizi ibahuza n'ibigo by'ubwishingizi bikorera mu Rwanda nta kiguzi kandi igahagararira inyungu z'ufata ubwishingizi.
Ubushakashatsi bwa FinScope 2024 bwagaragaje ko Abanyarwanda bagana serivisi z'ubwishingizi biyongereye bava kuri 17% mu 2020 bagera kuri 27%, ni ukuvuga abantu barenga miliyoni 2.1.