Hagiye gushyirwaho ikoranabuhanga rifasha umuturage kumenya ibiri gukorerwa ku bubutaka bwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashize iminsi hagaragara abantu bagiye bakora amanyanga bakiyandikishaho ubutaka bw'abandi nyuma bakabugurisha cyangwa bakabutangaho ingwate, ndetse mu minsi yashize bamwe batawe muri yombi.

Mu bibazo Urwego rw'Umuvunyi rwakiriye mu mwaka wa 2023/2024, ibigera kuri 29% byibandaga kuri serivisi z'ubutaka gusa.

Ibiganiro Abadepite bagize Komosiyo y'Imiyoborere, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore kuri uyu wa 15 Mutarama 2025 bagiranye na Minisiteri y'Ibidukikije byagarutse ku butaka cyane kuko ari wo mutungo utimukanwa ufatiye runini abaturage.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLA) akaba n'Umubitsi Mukuru w'Inyandikompamo, Marie Grace Nishimwe, yatangaje ko bageze kure gahunda yo gukemura ibibazo by'abaturage binyuze mu kwimakaza ikoranabuhanga.

Yavuze ko hari serivisi 10 zijyanye n'ubutaka zagejejwe ku rubuga Irembo ndetse byatumye abazisaba barushaho kwiyongera, ubu hakaba hari kugeragezwa porogaramu nshya izafasha abaturage kujya babona amakuru ajyanye n'ubutaka bwabo, ikabaha ubutumwa bugufi mu guhe hari ikibukozweho.

Ati 'Ikigo kiri gukora indi sisiteme, serivisi zitari zajya ku Irembo izajya yohereza ubwo butumwa kuri buri muturage, nko gushyiraho itambamira ku butaka ntabwo yari yajya ku Irembo.'

'Ni ibintu bikigwaho, kureba uburyo buri Munyarwanda ari utuye hano mu gihugu, ari n'utuye hanze, ashobora kujya areba ibikorerwa ku butaka bwe. Hari uburyo bwihuta turi gushyiraho, ni ubutanga ubutumwa bugufi mu gihe umuturage yatse serivisi iyo ari yo yose, nibura hakaba ubutumwa bugufi buje kuri telefone yawe ukamenya ko hari serivisi iri gukorerwa ku kibanza cyawe.'

Nishimwe yahamije ko serivisi z'iyandikisha rya mbere, izungura n'ihererekanya rishingiye ku mpano na zo ziri hafi gushyirwa ku ikoranabuhanga.

Ati 'Ugiye gushyiraho itambamira ku butaka bw'umuntu na bwo azajya abona ubutumwa bumwereka ko itambamira ryagiyeho.'

Yashimangiye ko iyo sisiteme nshya yakozwe kandi yarangiye ku buryo bari kuyigerageza mu turere dutandukanye harebwa ko bashobora kuyikoresha neza, ndetse niba nta bibazo bikirimo ngo bikosorwe.

Biteganyijwe ko muri Gashyantare 2025 iyi sisiteme nshya izaba itangiye gukoreshwa mu gihugu hose.

Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2023/24 Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubutaka cyatanze serivisi ibihumbi 380 na ho mu mwaka wa 2024/25 gitanga serivisi ibihumbi 868 ku bantu biganje mu Mujyi wa Kigali no mu turere twa Rwamagana, Bugesera na Musanze.

Mu bihe biri mbere umuntu azajya yakira ubutumwa bugufi kuri buri gikorwa gikozwe ku butaka bwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagiye-gushyirwaho-ikoranabuhanga-rizajya-rimenyesha-umuturage-ibiri-gukorerwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)