Hakozwe amavugurura mu itangwa ry'ibyemezo by'ubuziranenge mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni impinduka zikomeye kuko mu busanzwe ibi birango n'ibyemezo byamaraga imyaka ibiri gusa.

Ibi ni ibikubiye mu itangazo rigaragaza impinduka ku mitangire ya serivisi zireba ubucuruzi cyane ubwambukiranya imipaka, ryashyizwe hanze n'iyi minisiteri ku wa 06 Mutarama 2025 rigenewe abafite inganda, abacuruzi n' abandi bafite aho bahurira n'ubucuruzi.

Ryashyizweho umukono na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Prudence Sebahizi.

Iri tangazo rivuga ko izi mpinduka zemejwe hashingiwe ku byemezo byafashwe na Guverinoma y'u Rwanda, hagamijwe kunoza imitangire ya serivisi mu bigo bitanga serivisi z'ubuziranenge mu gihugu.

Rivuga ko iyi myaka itanu ishobora kongerwa igihe hamaze gusuzumwa ko ibikorwa by'ubucuruzi byujuje ibiteganywa n'amategeko n'amabwiriza y'ubuziranenge.

Gusa ariko ibikubiye muri ibi ntibireba impushya ndetse n'ibyangombwa byo kwinjiza mu gihugu ibigendanye n'imiti, inkingo ndetse n'ibikoresho bijyanye n'ubuvuzi.

Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda kandi yatangaje ko icyangombwa cyo kohereza ibicuruzwa hanze cyakuweho cyeretse igihe bisabwa n'igihugu ibicuruzwa bigiye kujyanwamo.

Impushya cyangwa ibyangombwa ku bicuruzwa byinjizwa mu gihugu zizajya zitangwa gusa ku bicuruzwa bishobora gutera ingaruka ku buzima. Aha harimo imiti n'ibindi.

Mu zindi mpinduka zabaye ni uko amafaranga yishyurwaga n'inganda nto n'iziciriritse kugira ngo zihabwe serivisi z'ubuziranenge zigamije kunoza imikorere yakuweho, hanyuma igiciro cya serivisi ziganisha ku guhabwa ikirango cy'ubuziranenge ku nganda nini kigirwa ibihumbi 100 Frw, azajya yishyurwa binyuze mu isanduku ya Leta kuri konti ya RSB.

Ibi byemezo byatangiye gushyirwa mu bikorwa ku wa 06 Mutarama 2025.

Mu mpera z'umwaka ushize ubwo yaganiraga n'abacuruzi, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Sebahizi Prudence, yavuze ko buri kigo gikora ubugenzuzi bw'ibicuruzwa mu Rwanda, kigiye guhabwa inshingano zacyo zihariye hakaba n'izihurizwa hamwe.

Ni nyuma y'uko byagaragaye ko bimwe muri ibi bigo hari serivisi nyinshi byahuriragaho, hakaba n'ubwo usanga nk'ibigo bitanu biba bikeneye kugenzura ko igicuruzwa kimwe kigiye kwinjizwa mu gihugu cyujuje ubuziranenge, kandi buri serivisi bitanze zikishyurwa kandi bidakwiye.

Ibi abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka babyumva cyane kuko bakunze guhura nabyo.

Yavuze ko nta nshingano ibigo bibiri bizongera guhuriraho. Yavuze ko hakozwe ibiganiro n'ibigo byose bifite uruhare mu gukora ubugenzuzi bw'ibicuruzwa mu gihugu, hakaba hazashyirwaho urutonde rw'ibicuruzwa rugaragaza urwego rw'ubugenzuzi rurebwa na cyo.

Ati 'Twabyizeho dusanga bidakwiye. Buri kigo kizaba kizi neza urutonde rw'ibicuruzwa gishizwe kugenzura ku buryo ntaho bizongera kugaragara ko umucuruzi akeneye kugenzurwa n'ibigo bitandukanye ku gicuruzwa kimwe,'

Yongeyeho ati 'Ni ukuvuga iki kirarebwa na RICA, cyangwa Rwanda FDA, cyangwa RSB cyangwa NAEB cyangwa RAB. Tuzakora ku buryo urwo rutonde nta giciruzwa kizajya kigenzurwa n'ibigo bibiri.'

Minisitiri Sebahizi yavuze ko zimwe mu mpinduka zitezwe harimo no kugabanya ubwishyu bwa serivisi zinyuranye ku bacuruzi bakura ibicuruzwa mu mahanga.

Yatanze urugero avuga ko nk'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge [RSB] cyishyuzaga serivisi 1780 zizagabanywa zikagera kuri 13 gusa.

Ati 'Ni ukubera ko hari nka serivisi wishyuraga nk'inshuro eshanu cyangwa inshuro 10 uzajya wishyura rimwe gusa. Nka Rwanda FDA izava ku kwishyuza serivisi 276 zigera kuri 20. Ubwo hari ahantu yakoraga ubugenzuzi bwinshi butandukanye ugenda ucibwa amafaranga, ariko bazajya babumbira ibintu byose mu kintu kimwe ku buryo wishyura rimwe gusa, serivisi zose ukazibonera icya rimwe mu gihe gito.'

Announcement on streamlining service delivery in National Quality Infrastructure Institutions | Itangazo ku kunoza imitangire ya serivisi mu bigo bitanga serivisi z'ubuziranenge. pic.twitter.com/YTlGI3AHpL

â€" Min of Trade |Rwanda (@RwandaTrade) January 6, 2025

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Prudence Sebahizi, yavuze ko nta mucuruzi uzongera kwishyuzwa serivisi imwe inshuro nyinshi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hakozwe-amavugurura-mu-itangwa-ry-ibyemezo-by-ubuziranenge-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)