Hari gukusanywa amakuru ku nyubako zidafite ubwishingizi mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni nyuma y'uko Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi [MINEMA] igaragaje impungenge z'uko hari inyubako nyinshi zagiye zifatwa n'inkongi ariko ugasanga nta bwishingizi zifite.

Imibare ya MINEMA igaragaza ko mu 2023, inyubako 228 zibasiwe n'inkongi z'umuriro.

Guhera muri Mutarama kugeza mu Ukwakira muri uwo mwaka, mu Mujyi wa Kigali ni ho hibasiwe cyane kubera ko inkongi zabaye muri ayo mezi 10 zihariye 64% by'izabaye mu gihugu hose.

Intara y'Iburasirazuba ni yo yaje ku mwanya wa kabiri mu kugira umubare munini w'inkongi ku kigereranyo cya 17%, mu Majyepfo hagaragara umubare muto w'inkongi ku kigereranyo cya 4,4%.

Mu kwezi kwa Kanama 2023 ugereranyije n'andi mezi, ni ho hagaragaye umubare munini w'impanuka zaturutse ku nkongi z'umuriro zingana na 46 mu gihe ahagaragaye inkongi nke hari muri Werurwe, ahagaragaye 12.

Hagati ya Kamena na Kanama 2024 izindi nyubako 87 zibasiwe n'inkongi, abenshi muri ba nyirazo batazifitiye ubwishingizi.

Umuyobozi Mukuru wa RHA, Alphonse Rukaburandekwe, yavuze ko iri genzura rizatanga amakuru y'ingenzi ku cyuho kikiri mu bwishingizi bw'inyubako mu Rwanda n'ibyashingirwaho mu gukemura ibibazo byagaragaye.

Yagize ati 'Mu mezi ashize, RHA yatangije gahunda yo gukusanya amakuru ajyanye n'uburyo inyubako zishingiwe mu gihugu hose. Iyi gahunda iracyakomeje, kandi turi gukorana bya hafi n'abafatanyabikorwa mu rwego rwo kwemeza ubuziranenge bw'amakuru turi gukusanya,'

'Nirirangira tuzamenya neza inyubako zifite ubwishingizi n'izitabufite, bityo bitange umurongo ku ngamba zafatwa mu bihe biri imbere.'

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi, Politiki n'Imbogamizi muri MINEMA, Adalbert Rukebanuka, yavuze ko ikibazo cy'imiturire mu mijyi, aho benshi batuye mu bucucike bukabije, ibikorwa remezo bidahagije ndetse n'inzira zitameze neza ku buryo zanyuramo imodoka z'abashinzwe kuzimya inkongi [fire trucks], bikiri imbogamizi mu gutabara hakiri kare aho bikenewe.

Ati 'Izi mpamvu zituma kuzimya inkongi bitinda cyangwa ntibishoboke, bityo umuriro ugakwira mu nyubako nyinshi bikangiza byinshi hakaba n'ubwo hari abantu bahasiga ubuzima.'

Yongeyeho ko ibikoresho bike bihari byo kuzimya inkongi, abakozi badahagije ndetse no kutamenya ibyago n'uburyo bwo kubyirinda ku baturage, byongera ibyago by'impanuka nk'iziterwa n'amashanyarazi.

Umwaka ushize, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yagaragaje ko hari impamvu ebyiri zimaze kumenyekana zikomeje guteza inkongi y'umuriro mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati 'Muri iyi minsi hari ikibazo cy'inkongi y'umuriro mu mazu yo guturwamo cyane cyane mu Mujyi wa Kigali no hanze yawo. Akenshi twagiye tubona impamvu ebyiri. Kuba inkongi ituruka ku nsinga z'amashanyarazi cyangwa kuri gaz yo gutekesha.'

Mu bihe bitandukanye Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya Inkongi n'Ubutabazi [Fire & Rescue Brigade] rikunze gutanga amahugurwa binyuze mu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya inkongi, hongerwa umubare munini w'abaturarwanda bafite ubumenyi mu kwirinda no guhangana n'ingaruka zituruka ku nkongi.

Hagaragajwe ko mu bikoma mu nkokora gutanga ubutabazi ku mpanuka z'inkongi, harimo n'ibibazo by'ibikoresho bidahagije



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-gukusanywa-amakuru-ku-nyubako-zidafite-ubwishingizi-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)