Ibi yabitangarije kuri Televiziyo y'Igihugu ubwo haganirwaga ku byaranze ikiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n'abanyamakuru mu cyumweru gishize.
Ku ngingo ijyanye no gusimbuza abayobozi bagize Guverinoma bamwe bataramara kabiri muri izo nshingano, Perezida Kagame yavuze ko impinduka zose zikorwa zishingiye ku nyungu z'abaturage; ibituma igihe abona zikenewe ahita azikora hatitawe ku zindi mpamvu izo ari zose.
Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko zimwe mu impamvu zituma hari abayobozi muri Guverinoma basimbuzwa batamazemo kabiri, harimo no kuba hari abagirirwa icyizere bagatangira kwirebaho cyane.
Ati 'Ubundi minisitiri aba ashinzwe gukorera rubanda. Ariko hari ubwo agenda ukagira ngo minisiteri ni iye akayitiranya n'umutungo we. Hari nubwo umuntu aremera mu nshingano noneho agakuza izina rye aho gukuza ibyo akora ngo bigaragare. Ibyo bijya bibabaho mu buyobozi kandi Umukuru w'Igihugu aba abibona'.
Senateri Uwizeyimana yavuze kandi ko hari abayobozi bananirwa inshingano bitewe no kwizererera cyane mu bumenyi bwo mu ishuri bafite ntibakorane n'abandi.
Ati 'Ugasanga nk'umuntu araje aje kuba minisitiri ariko yigirira icyizere bikabije adashaka gukorana n'abo asanze. Nyamara hari ibyihutirwaga mu gukora, ibyatangiye n'ibyategereza abo asanze baba bafiteho amakuru. Abantu bakora neza ni abakorerea hamwe nubwo nka ministiri aba ari we uri ku ruhembe kuko ari we perezida yahaye inshingano'.
Yakomeje ati 'Hari n'abaza bavuye muri kaminuza zikomeye ku Isi bagomba kuba ari abahanga bitewe n'aho bize. Hari igihe aza mu rwego rumurusha imbaraga za politiki ariko rutamurusha ubwenge. Ibyo abantu bajya baza bakabigwamo, intege nke zikaba ari bo zigaragaraho'.