Harimo n'izifashishijwe mu bihe by'amatora! T... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwaka wa 2024, wabaye udasanzwe kuri YewëeH usanzwe ari umwe mu batunganya indirimbo mu Rwanda mu buryo bw'amajwi, cyane ko usibye gukora indirimbo ziganjemo izakunzwe cyane muri uwo mwaka, ari nabwo yinjiye mu byo kuririmba nk'umuhanzi ku giti cye.

Uyu musore wavuzwe cyane mu itangazamakuru ahanini biturutse mu kuba yari acuditse na Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga. Urukundo rwabo baruhamije ubwo mu minsi ishize bari kumwe mu birori bya 'The Stage' byahuje abanyamideli n'abandi mu byiciro binyuranye by'ubuhanzi. 

Mu 2024, Producer Yeweeh yarambitse ikiganza ku ndirimbo z'abarimo Papa Cyangwe, Uncle Austin, Bushali, Fifi Raya, Khalfan Govinda, Yuhi Mic, n'abandi. 

Uyu musore aherutse kubwira InyaRwanda ko yabanje kuba umuhanzi mbere y'uko yinjira mu batunganya indirimbo (Producer). Avuga ko yasiragijwe igihe kinini na ba Producer bituma ahitamo kwiga gutunganya indirimbo kugirango ajye akorera abandi.

Ati: 'Buriya rero umuziki njyewe nawinjiyemo ndi umuhanzi birangira nyine kubera gusiragira mu ba Producer nihitiyemo kujya nikorera 'Production'. Rero 'Production' yakuze kuruta uko nari kuba umuhanzi. Bimaze imyaka itandatu, kuko ni ibintu nateguye kandi nifuzaga, rero urumva ko ari ibintu nateguye neza.'

Producer Yeweeh yavuze ko indirimbo ye ya mbere yashyize ku isoko yitwa 'Dangote' ndetse yakozwe mu buryo bw'amajwi na we ubwe.

Uyu musore yinjiye mu muziki yiyongera ku bandi ba Producer bo mu Rwanda, bakora umuziki bakanawutanganya. Avuga ko nta muntu n'umwe 'ndeberaho iyo ngiye gukora ikintu cyanjye.'

1.     Dangote -  YewëeH

">

2.     Ntabya Gang â€" Papa Cyangwe ft Bushali

">

3.     Ndasaze â€" Papa Cyangwe ft Kevin Kade

">

4.     Siba â€" Papa Cyangwe

">

5.     Intsinzi â€" Uncle Austin

">

6.     Ndotsa â€" Deejay Pius ft Platini P & Uncle Austin

">

7.     Isaha â€" Bushali

">

8.     Baraba â€" Fejos Davis

">

9.     Marry Me â€" Edouce Softman

">

10. Wahala â€" Vex Prince

">

11. Winsetsa â€" Papa Cyangwe

">

12. Love â€" Kaayi

">

13. Chanella â€" Alik Bulan

">

14. Bendi â€" Alik Bulan ft Vex Prince

">

15. Stuck â€" Fifi Raya

">

16. You â€" Yuhi Mic

">

17. Igikumwe â€" Khalfan ft Massamba, Fireman, Unle Austin, Tom Close, Marina, The Nature

">


Producer YeweeH yashyize hanze umusaruro w'indirimbo yakoze mu 2024

Ni umwaka yavuzwe mu rukundo na Shaddyboo



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150494/harimo-nizifashishijwe-mu-bihe-byamatora-twumvane-indirimbo-17-zatunganijwe-na-producer-ye-150494.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)