Ibi, bigendana n'uko ubuzima busa nk'ubworoshye ugereranyije na kera cyane ko umuhanzi atagipfa gupfukiranwa iyo afite impano igaragarira buri wese. Aha, turaza gushinga agati ku bahanzi bashya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Ubu benshi batinyutse umuziki ndetse ubona n'ab'igitsina gore bitinyaga basigaye ari benshi nubwo umubare wabo ugereranyije n'abagabo ukiri hasi. Mu rwego rwo gukomeza guteza umuziki imbere, InyaRwanda yakusanyije urutonde rw'abahanzi bakizamuka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana umuntu yakwitega mu muri uyu mwaka wa 2025.
1. Nzungu Pianist
Umucuranzi wa Piano wubatse izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ku bw'ubuhanga bwe mu gucura umudiho w'igisirimba akoresheje Piano, Nzungu Pianist ari mu baramyi bashya bakwiye guhangwa amaso muri uyu mwaka wa 2025.
Kuri ubu, uyu muramyi afite Album nshya yitegura gushyira hanze, iriho indirimbo yakoranye n'abaramyi b'amazina akomeye barimo Israel Mbonyi n'abandi.
2.    David Kega
'Yarabisohoje,' niyo ndirimbo yinjije mu muziki David Kega nk'umuhanzi wigenga, nyuma yo kumenyekana cyane muri El Shaddai Choir yamamaye mu ndirimbo zirimo 'Cikamo' n'izindi.
Uyu munsi, uyu ari mu baramyi bakomeje kugaragaza ubuhanga budasanzwe haba mu guhanga indirimbo ze bwite no gusubiramo iz'abandi.
Ubwo yaganiraga na InyaRwanda agitangira uru rugendo mu 2023, avuga ku bijyanye n'umwihariko we mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, David Kega yavuze ko 'umwihariko nta wundi ni uko nzi neza ko Kristo ahora ari mushya mu kanwa k'abo yahaye kumuvuga.'
3.    Peace Hozy
Nyuma y'igihe kinini afasha abandi bahanzi bakomeye barimo Israel Mbonyi mu miririmbire ubwo babaga bari mu bitaramo, mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo n'ahandi, Peace Hoziyana [Peace Hozy] yafashe umwanzuro wo gutangira urugendo rwe rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga mu 2023.
Uyu mukobwa mu miririmbire ye, yagiye agaragaza ubuhanga bukomeye ku buryo benshi bagiye bamubwira ko afite ubushobozi bwamushoboza kwikorera ku giti cye na we akamenyekana.
ku wa 18 Werurwe 2023, ni bwo Peace Hozy yasohoye indirimbo ye ya mbere ihimbaza Imana yise 'Uganze,' ndetse akomeza gufasha imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo yakomeje gushyira hanze zirimo Ruhuka,Itabaza na Hozana aheruka.
4.    Merci Pianist
Umwaka ushize, nibwo Rugaruza Merci wamamaye nka Merci Pianist yashyize hanze indirimbo ya mbere iri no kuri Album ye ya mbere ateganya gushyira hanze vuba. Kuva yakwiyemeza gukora nk'umuhanzi ku giti cye, avuga ko inzozi ze mu muziki ari ukubona Imana yongera kwigarurira imitima y'abantu benshi ku bw'icyubahiro cyayo.
Ari mu bahanzi bashya bafite ubuhanga budasanzwe ahanini yagaragaje mu gihe amaze aririmbana na Papi Clever & Dorcas. Ateganya gukora ibidasanzwe cyane ko indirimbo ye ya mbere yise 'Edeni Nshya' iri mu zikunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
5.    Emeline Penzi
Umunyempano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Emeline Penzi ari mu bakwiye guhangwa amaso muri uyu mwaka, nyuma yo gutangira gukora umuziki ku giti cye.
6. Angelique Uwimana
Ni umubyeyi usengera mu Itorero rya ADEPR, ukunzwe cyane mu ndirimbo zihumuriza imitima. Afite indirimbo nshya yise "Afite Stock."7.    Bitangaza Mutita
Uyu ni impano nshya yigendera ikwiye guhangwa amaso muri uyu mwaka wa 2025 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Nta ndirimbo nyinshi arashyira hanze, ariko benshi bashimye imiririmbire ye n'ubutumwa buzikubiyemo. Kuri ubu yamaze no gusohora iyo yise 'Jireh' iri mu rurimi rw'Icyongereza.
8.    Hyguete & Cynthia
Aba na bo ni abana bakiri bato, bafite impano igaragarira buri wese ku buryo uwavuga impano nshya zikwiye gushyigikirwa mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana adashobora kubarenza imboni9.    Alicia & Germaine
Ufitimana Alicia na Ufitimana Germaine ni abana b'abakobwa bakiri bato bakwiye guhangwa amaso, binjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu mwaka ushize.
10. Giramata
Giramata ni umuramyi mushya utamaze igihe kirekire mu muziki ariko wibitseho impano itangaje. Bugaragarira mu ndirimbo amaze gushyira hanze zirimo 'Omemma' aheruka,Uramvura n'izindi.Â
">
Â