Hasobanuwe impamvu hashize imyaka ibiri abagororerwa Iwawa batarasoza amasomo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki kigo giherereye ku kirwa cya Iwawa mu Kiyaga cya Kivu, gifasha ababaswe n'imyitwarire ibangamira ituze rya rubanda nk'ubuzererezi, ibiyobyabwenge, ubujura n'indi myitwarire mibi, bakigishwa imyuga itandukanye ibafasha kwibeshaho muri sosiyete basanze mu gihe bahavuye.

Ubusanzwe aya masomo yamaraga umwaka umwe, gusa kuri ubu imyaka ibaye ibiri nta cyiciro kindi kirasoza ayo masomo.

Umuyobozi Mukuru wa NRS, Fred Mufulukye, yabwiye The New Times ko ikigo kiri kuvugurura uburyo bw'imyigishirize ku bufatanye na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, hagamijwe gutegura neza abagororwa ku buryo bashobora kwinjira mu mirimo ibafasha mu buzima busanzwe nyuma yo gusoza amahugurwa.

Hanashyizweho gahunda nshya yiswe 'I Lead,' iteganya ko abagororerwa Iwawa bagomba kuhava ari uko basoje ayo amasomo.

Mufulukye yongeyeho ko politiki y'igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abantu barangije amahugurwa iri gutegurwa, kandi bifuza ko izaba yemejwe mbere y'uko hagira itsinda ry'abagororwa risoza amasomo ngo basubire mu miryango yabo.

Yagize ati 'Turimo kuvugurura uburyo dusuzuma abagororwa mbere yo gusoza. Hari gahunda ireba umuntu ku giti cye, iy'amatsinda, kubigisha ku buzima bwo mu mutwe, n'amahugurwa ya TVET kandi bisaba igihe kirenze umwaka kugira ngo bigire akamaro.'

Visi Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu, Silas Sinyigaya, yashimye amasomo atandukanye yigishwa abagororerwa Iwawa arimo ubudozi, gukora amashanyarazi, ububaji, ubwubatsi.

Yavuze ko aya masomo afasha abagororwa kugira ubuzima bwiza no kugira uruhare rwiza kandi ruziguye mu guteza imbere umuryango Nyarwanda.

Kuva iki kigo cyashingwa mu 2010, kimaze kugororerwamo abarenga 21.614 bari bafite imyitwarire idahwitse, uyu munsi gifite ubushobozi bwo kwakira 4.000 ariko kigiye kwagurwa kugira ngo kigere ku bushobozi bwo kwakira 6.000.

Umuyobozi Mukuru wa NRS, Fred Mufulukye yavuze ko impamvu batinze gutaha ari ukubera ko hari ibiri kuvugururwa muri serivisi zibagenerwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagororerwaga-iwawa-bamaze-imyaka-ibiri-batarasoza-amasomo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)