Hatanzwe icyizere cyo gukemura ikibazo cya parikingi mu Mujyi wa Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine yabwiye RBA ko bashishikariza abikorera kubaka inzu zigeretse kandi zifite parikingi zazo ariko ko mu buryo burambye bateganya kubaka inzu zo guparikamo imodoka byonyine.

Yagize ati "Turateganya kubaka inzu za parikingi gusa ukaba wabona igorofa kuva hasi kugeza hejuru nta kindi kintu gikorerwamo, ari parikingi gusa."

Yavuze ko abikorera bakwiriye kwitabira kubyaza umusaruro aya mahirwe, anashimangira ko ikibazo cy'ibiciro bya parikingi gikomeje kuzamuka, na cyo kiri kwitabwaho.

Ati "Abikorera tubashishikariza kubaka parikingi z'inzu zabo hamwe, ziranahari ariko turacyafite ikibazo ku biciro byazo aho turi kuganira n'zindi nzego ngo turebe tuti nubwo uwikorera afite parikingi ye akodesha, ariko se ni ayahe mafaranga atakagombye kurenza?"

Mu gihe ibyo byose bitarashyirwa mu bikorwa ngo ikibazo cya parikingi nke gikemuke, Umujyi wa Kigali ugaragaza ko hari ibice byegereye imihanda bigenda bishyirwaho ahantu abafite ibinyabiziga bashobora guparika.

Ibyo kandi byiyongeraho no muri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo kuko naho abahaturiye bemerewe kuhaparika.

Abakorera n'abagenda muri Kigali bari baherutse kugaragaza kutishimira ubuke bwa parikingi nke muri Kigali.

Irumva James yagize ati "Parikingi iratugoye cyane kuko hari imodoka nyinshi muri uyu Mujyi. Uza guparika ukabura parikingi bikagusaba kujya kuyihiga mu mpande kure, waba wihutaga bikakwicira gahunda."

Tuyishime Hosiana ukorera mu Isoko rya Nyarugenge na we, yaragize ati 'Biragoye kubona parikingi hano kuko ihari ni ntoya kandi abantu benshi bahaza baba bazanye imizigo mu isoko. Hari igihe uzenguruka umwanya munini ushaka aho uparika rimwe ugasaga bivuyemo no kukwandikira ngo waparitse ahatemewe."

Ibi bibazo byose, ni byo Umujyi wa Kigali uri kwitegura gukemura mu bihe biri imbere.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatanzwe-icyizere-cyo-gukemura-ikibazo-cya-parikingi-mu-mujyi-wa-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)