Huye: Hatangiye kubakwa ikigo cy'urubyiruko cyitwezeho kuruzamurira impano - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki kigo kizaba giherereye mu Murenge wa Tumba, mu Kagari ka Cyarwa, Umudugudu wa Taba, imirimo yo kucyubaka yatangiye mu Ukuboza 2024, bikaba biteganyijwe ko izamara umwaka n'igice.

Iyi nzu yo kwidagaduriramo izaba igizwe n'ibibuga by'imikino y'amaboko nka Basketball, Handball, Volleyball ndetse n'ikibuga cy'umupira w'amaguru ukinirwa ku kibuga gito (Mini Football), aho gufatira ikawa, aho kuruhukira, ibiro, ubusitani ndetse n'aho guparika imodoka hatubutse.

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye IGIHE ko iki gikorwa remezo kigamije gufasha urubyiruko mu kwidagadura.

Ati "Tuzi neza ko urubyiruko iyo rubonye aho rugaragariza impano zarwo zikura zikavamo ibyiza byinshi bigeza ku iterambere, ni nayo mpamvu twabatekerejeho. Yiswe 'Huye Community Facility Project' kandi twiteze ko izafasha cyane urubyiruko rwacu.''

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Huye bagaragaza ko bishimiye iki gikorwa remezo, ndetse ko biteze kuzakibyaza umusaruro.

Nzibaza Emmanuel, umwe muri bo yagize ati "Biranejeje kuba hagiye kubakwa inzu y'imyidagaduro kuko nkanjye mfite impano yo gusetsa no kuririmba, bizadufasha, biduhuze n'ababikoze bikabahira kandi tubone n'abadushyigikira bityo tubashe guteza imbere ibyo dukora.'

Abihuriyeho na Nizeyimana Vianney na we wavuze ko ari amahirwe kuba hagiye kubakwa inzu izafasha urubyiruko mu myidagaduro kuko bazayibyaza umusaruro bamurika ibikorwa byabo byose birimo n'ibihangano.

Ati "Ubu nkanjye mfite indirimbo zitandukanye, ariko ziri aho zitazwi kuko ntaho kuzigaragariza twari dufite, ariko ndahamya ko noneho bizajya bitworohera.'

Ubusanzwe, mu Karere ka Huye hagaragara urubyiruko rutandukanye rurimo n'urwiga dore ko hari na Kaminuza nyinshi zaba iza Leta n'izigenga zirimo Kaminuza y'u Rwanda, Rwanda, Kaminuza Gatorika y'u Rwanda (CUR) ndetse na Kaminuza y'Abaporotesitanti y'u Rwanda (PUR), tutibagiwe n'abandi biga mu mashuri yisumbuye benshi.

Ni ikigo kitezweho kuzazamura impano z'urubyiruko zitandukanye.
Iki kigo kizaba kirimo ibikorwa bitandukanye, by'umwihariko ibibuga by'imikino itandukanye
Imirimo yo kubaka iki kigo yaratangiye
Imirimo yo kubaka iki kigo izamara umwaka n'igice



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-hatangiye-kubakwa-ikigo-cy-urubyiruko-cyitwezeho-kuruzamurira-impano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)