Ibirayi ni kimwe mu biribwa usanga ku meza ya benshi mu baturarwanda, barimo ababa byihingiye cyangwa babiguze. Imbuto z'ibirayi ziri gutunganywa, ziri kongerwamo intungamubiri zirimo ubutare (fer) na zinc.
Kuri ubu imbuto z'ibirayi 12 ziri gukorerwaho ubushakashatsi muri sitasiyo zitandukanye nka Kinigi i Musanze, Rwerere muri Burera na Gakuta (Rutsiro na Karongi). Aya masuzuma agamije kumenya ingano y'umusaruro izi mbuto zishobora gutanga.
Imibare igaragaza ko izo mbuto zongerewe uturemangingo zishobora gusarurwaho toni 20 kuri hegitari. Imbuto zizagaragaza ubwiza kurusha izindi zizakomeza gusuzumwa ku rwego rw'igihugu, bikaba biteganyijwe ko zizagezwa mu bahinzi mu gihembwe cya 2026 A.
Umuyobozi Mukuru wa RAB, Télesphore Ndabamenye yabwiye The New Times ko 'ibirayi byongerewe intungamubiri ni ingirakamaro mu kurwanya imirire mibi mu Rwanda, by'umwihariko mu bana n'abagore batwite.'
Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi kandi yatangije gahunda yo kongerera bimwe mu bijumva vitamine A, hamwe n'ibishyimbo byongerewe ubutare na zinc.
Ibirayi byongerewe ubutare na zinc bifasha kurwanya indwara yo kugira amaraso make mu mubiri, kuzamura ubudahangarwa bw'umubiri, kurwanya igwingira mu bana no bagore bageze igihe cyo kubyara.
U Rwanda kandi ruri muri gahunda yo gutunganya imbuto z'ibirayi byahinduriwe uturemangingo, hagamijwe guhangana n'indwara yangiza hafi 80% by'ibirayi byose.
Biteganyijwe ko imbuto y'ibirayi byahinduriwe uturemangingo izatangira guhingwa muri Gashyantare 2025 mu Karere ka Musanze.
Ndabamenye ati 'Dufite ingamba zo gutangira guhinga imbuto zifite intungamubiri zihagije, zihangana n'indwara kandi zitanga umusaruro mwiza.'
Ikigo Mpuzamahanga cyita ku guteza imbere ibirayi (CIP) kimaze igihe gikorana n'u Rwanda muri gahunda yo kongerera ibirayi ubutare na zinc hagati ya 40%-80%. Mu 2018, CIP yatanze imbuto 57 zitandukanye muri Ethiopia, u Rwanda na Kenya ngo zikomeze gutunganywa zizabone kugezwa ku baturage.
Raporo ya Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi ya 2023/2024 igaragaza ko ibirayi byahinzwe ku buso bungana na hegitari 1.738.