Ibirego Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda yakiriye byagabanyutseho 36,3% - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bikubiye muri raporo NCHR yamurikiye Inteko Ishinga Amategeko ku wa 07 Mutarama 2025 nk'uko tubikesha The New Times.

NCHR igaragaza ko mu birego yakiriye mu 2023/2024 yakemuyemo 75.4%, ibingana na 11,8% byohererezwa ibigo bitandukanye birebwa na byo, mu gihe ibingana na 12,7% bikiri gukorwaho iperereza.

Iyo raporo igaragaza ko ibirego NCHR yakiriye mu 2023/2024 ibyinshi byari ibijyanye n'amakimbirane ku butaka aho byari 281, bigakurikirwa n'ibyo kutishimira ibyemezo byo mu butabera aho byanganaga na 264.

Umuyobozi Mukuru wa NCHR, Providence Umurungi, yavuze ko igabanuka ry'ibyo birego ryatewe n'ingamba zitandukanye zashyizwe mu gukemura amakimbirane ndetse n'ubufatanye n'abafatanyabikorwa bari mu bijyanye no kurengera no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Ati 'Amakimbirane menshi ubu ari gukemurirwa mu nzego z'ibanze zo hasi nko mu Nteko z'Abaturage, ariko n'ibigo bitandukanye bikagira uruhare runini mu gukemura ibyo bibazo.'

Mu biri kugira uruhare mu kugabanya amakimbirane Umurungi yagaragaje, harimo na gahunda yo kumvikanisha ubushinjacyaha n'uwakoze icyaha, izwi nka 'plea-bargaining'.

Bifite ishingiro kuko nko muri Nzeri 2024 inzego z'ubutabera mu Rwanda zatangaje ko amadosiye arenga 12,900 yarangijwe binyuze mu nzira y'ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha bituma abarenga ibihumbi 10 bafungurwa abandi bahabwa ibihano bito kuva mu Ukwakira 2022 kugeza muri Nzeri 2024.

Icyakora nubwo NCHR igaragaza ko ibirego byagabanyutse, iyi komisiyo isaba ko hari inzego zikwiriye kwitabwaho by'umwihariko nko kwita ku bafite ubumuga, kwita ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n'ibibazo abafite imishinga y'ubucuruzi mito n'iciriritse bahura na byo.

NCHR ni urwego rwigenga rushinzwe guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa muntu.

Mu byo rushinzwe harimo no kwakira no gukurikirana bitomoye ibirego bijyanye n'ihungabanywa ry'uburenganzira bwa muntu, gukusanya ibimenyetso n'ubuhamya bw'abantu batandukanye ariko hibandwa no ku bitekerezo by'inzobere mu kwita ku burenganzira bwa muntu n'ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa NCHR, Providence Umurungi (ubanza ibumoso) yavuze ko ibirego bakiriye byagabanyutseho 36,3%
Ku wa 07 Mutarama 2025 Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu, NCHR yagiranye ibiganiro n'Inteko Ishinga Amategeko ku ruhare rw'iyi komisiyo mu guteza imbere uburenganzira bwa muntu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibirego-komisiyo-y-uburenganzira-bwa-muntu-mu-rwanda-yakiriye-byagabanyutseho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)