Aba borozi bavuga ko iki kibazo cy'isazi iruma inka zabo zigapfa kibahangayikishije, nyuma yo gukoresha imiti itandukanye ariko ntibigire icyo bitanga.
Ubwo baganiraga na RBA bavuze ko ahanini iyi sazi iva muri Pariki y'Akagera bakaba baragerageje gukoresha imiti ishoboka yose biba imfabusa. Aba borozi bavuga ko inka z'inzungu ari zo zikunda kwibasirwa cyane n'iki kibazo.
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi ushinzwe iterambere ry'ubworozi, Ndorimana Jean Claude, yavuze ko hafashwe ingamba zo kurwanya no gukumira isazi ya Tsetse.
Ati 'Hariho imitego ku masoko, aborozi barayizi ndetse na RAB ishami rya Nyagatare n'irya Ngoma bigisha aborozi kuyikoresha cyane cyane abororeye hafi ya Pariki y'Akagera. Iyo mitego irakora cyane igafata Tsetse mu rwego rwo kuyigabanya ndetse mu buryo bwo gufasha inka zarumwe na Tsetse, hari imiti yazo iri ku isoko ndetse harimo n'ikorerwa mu Rwanda.'
Yakomeje avuga ko mu gihe inka yaba yarwaye hari abaveterineri bo kuzisuzuma ndetse ko bazi ibimenyetso byazo.
Minisiteri y'Ubuhunzi n'Ubworozi ikangurira aborozi kugira umuco wo kororera mu biraro hagamijwe kwirinda indwara zibasira inka. Uturere tugaragaramo isazi ya Tsetse ni Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe.