Ni ingingo yagarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye ubusabane hagati y'Abanyarwanda baba mu mahanga bwabaye ku wa 03 Mutarama 2025.
Ubu busabane bwari bwitabiriwe n'Abanyarwanda barenga 130 baba mu bihugu birenga 40 byo ku migabane yose y'Isi. Bwabereye ku cyicaro cya Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, MINAFFET.
Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yashimye umusanzu Umuryango w'Abanyarwanda baba mu mahanga utanga iwabo, ariko anabasigira umukoro muri ibi bihe byo gutangira umwaka mushya.
Yagize ati 'Icyo tubasaba ni ugukomeza kugendana u Rwanda aho bari, kuko ni bo ba ambasaderi ba mbere b'igihugu. Hari henshi hatari ambasade z'u Rwanda cyangwa abambasaderi cyangwa abadipolomate batagera ariko bo bari, kandi ari bo shusho ya mbere y'u Rwanda abo banyamahanga bahura na yo,'
'Turabasaba gukomeza kuvuganira u Rwanda, kururengera, gukomeza gukangurira abanyamahanga gusura u Rwanda, kurushoramo imari, kuko u Rwanda ni urwa bose yaba intara eshanu n'intara ya gatandatu ya diaspora.'
Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yashimiye Abanyarwanda baba mu mahanga bagize uruhare mu kuzamuka k'ubukungu bw'igihugu, aho bohereje miliyoni 504,7 z'amadorali ya Amerika mu Rwanda mu 2023, ku miryango n'incuti zabo ndetse no mu bikorwa by'ishoramari.
Ni amafaranga menshi ugereranyije n'ayavuye mu Rwanda yoherezwa hanze muri uwo mwaka kuko yari miliyoni 47,2 z'amadorali ya Amerika gusa.
Ati 'Ntabwo bihagararira aho gusa kuko umusanzu wabo ugaragarira mu bindi bikorwa birimo gusangiza ubumenyi, mu kwigisha urubyiruko umuco Nyarwanda n'ururimi kuko usanga akenshi bigoye ku bana bavukiye cyangwa bakuriye mu mahanga kumenya Ikinyarwanda. Bakora akazi gakomeye.'
Ku rundi ruhande ariko, n'ubwo aba Banyarwanda basabwe guharanira isura nziza y'u Rwanda imahanga, nabo biyemeje gukomeza guharanira iterambere ry'ubukungu mu gihugu cyabo.
Umushoramari w'Umunyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Irene Basil Masevelio, yavuze ko mu myaka ine ishize atangiye gushora imari mu Rwanda amaze kugera kuri byinshi, kandi yiteguye gukomeza umurongo yihaye.
Ati 'Natangiye gushora imari mu Rwanda kuva mu 2020 kandi maze kugira ryinshi, ariko ibyo byose dukora harimo imfashanyo ya Leta.'
Munyejabo Steven, nawe ni Umunyarwanda, watangije ikigo cyita ku bageze mu zabukuru mu Rwanda, yise Iwacu 'Dignity Home Care'. Kugeza ubu iki kigo kimaze kunyuramo abantu 78 kikaba kibamo abandi 14 by'igihe kirekire.
Yabwiye IGIHE ko 'Mu bijyanye n'ubumenyi cyangwa ubushobozi, hari icyo diaspora ikora kuko ubona ko bamaze gutanga umusanzu ufatika. Bakomerezeho kandi urabona ko bafite gukorera hamwe kuko urabona ko aho baba hose ku Isi bafite ubushake, twavuze ko tugomba gutanga umusanzu.'
Muri gahunda ya NST2 byitezweho ko aba Banyarwanda baba mu mahanga nabo bazagira uruhare rukomeye mu kugeza igihugu ku iterambere cyifuza.
Amafoto: Kwizera Hervé