Byari ibyishimo ku baturarwanda b'ingeri zitandukanye ubwo baherekezaga umwaka wa 2024 mu byishimo. Ibishashi by'umwaka mushya byarasiwe hirya no hino mu gihugu, yaba mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara y'Amajyaruguru, mu Majyepfo n'ahandi.
Mu Mujyi wa Kigali, byarasiwe kuri Canal Olympia ku i Rebero, mu Imbuga City Walk mu Mujyi hagati, Kigali Convention Centre na Kigali Serena Hotel.
UKO ABANTU BATANDUKANYE BINJIYE MU MWAKA WA 2025
â"Â Uko byari byifashe mu Imbuga City Walk, mu Mujyi rwagati, ubwo haturitswaga ibishashi by'umwaka mushya
â"Â Uko byari byifashe kuri Canal Olympia, hamwe mu harasiwe ibishashi by'umwaka mushya
â"Â Bifurizanyije umwaka mushya wa 2025
Ibyishimo ni byose ku bakirisitu bo muri Zion Temple Celebration Centre bishimiye kwinjira mu mwaka wa 2025.
Umushumba w'Itorerero rya Authentic Ministries Zion Temple Celebration Centre, Apôtre Paul Gitwaza, yinjije abakirisitu mu mwaka mushya abaha n'isezerano ry'Imana.
Yagize ati 'Uyu ni umunsi wa mbere wa 2025. Isezerano ry'umunsi ni Imana izakugeza aho utabasha kugera (Itangiriro 14-15). Wavukiye ahantu hatuma utareba kure, Imana iguhaye kureba kure cyane, kandi ikuyeho imbibi zose, ikugejeje aheza. Ushimwe Mana ko umuteje intambwe.'
Nyuma y'ubu butumwa, abakirisitu bahise bakomeza igitaramo cyo kwinjira mu mwaka mushya.
Byose bizagenda neza - Mushikiwabo yifuriza Abanyarwanda umwaka mushya wa 2025
Mu butumwa Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bikoresha Ururimi rw'Igifaransa, Louise Mushikiwabo, yagejeje ku Banyarwanda yabifurije kuzahirwa, abifuriza ko buri wese icyo yifuza cyazamubera impamo.
Abachou bacu beza, mbifurije Umwaka wa 2025 w'amata n'ubuki!! Buri wese icyo yifuza cyane mu mwaka dutangiye kizamubere impamo! Tous mes voeux de santé, de bonheur et de réussite! Notre devise pour l'année 2025: Tout ira bien! Byose bizagenda neza! Everything's gonna be alright!
â" Louise Mushikiwabo (@LMushikiwabo) December 31, 2024
Urebeye mu nkengero za KCC ni uku byari byifashe
Urebeye i Nyamirambo, ni uku wabonaga ibishashi byacanywe kuri KCC
â"Â Uko byari byifashe kuri Canal Olympia, ku Musozi wa Rebero, ubwo benshi bari bategereje ko harasirwa ibishashi bisoza umwaka wa 2024.
Meya w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, ni umwe mu bitabiriye.
â"Â Zion Temple Celebration Centre yashimiye Imana ibyo yayishoboje mu 2024, yizeza kubaka urusengero mu 2025.
Itorero rya Zion Temple Celebration Centre rwagaragaje ko mu 2024, Imana yabanye na ryo mu bikorwa bitandukanye.
Nka Kolari Asaph yakoze indirimbo 10 zizatangira kumurikirwa abantu mu minsi iri imbere.
Bagaragaje ko mu butumwa bwiza bwatambukijwe ku mbuga nkoranyambaga gusa, bwageze ku bantu barenga miliyoni icyenda, Radio O yagejeje ubutumwa bwiza ku Banyarwanda bagera kuri 70%.
Itsinda ry'abaganga bo muri Zion babashije kuvura abantu 120 ku buntu, bafashije abantu bari bagize ibibazo by'ihungabana mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bane barakize neza.
Zion kandi yatangije uruganda rukora ibyuma by'ubwubatsi.
Muri uyu mwaka kandi iri torero ryatangije ibikorwa bizakorerwa ku Musozi wa Giheka ahasanzwe habera Afurika Haguruka.
Zion Temple yemeje ko muri uyu mwaka wa 2025 hakenewe nibura miliyari 5 Frw kugira ngo yubake urusengero rugezweho.
Pasiteri Furaha Espoir yavuze ko inyigo y'umushinga yatangiye ndetse n'igishushanyo mbonera, aho urimo ibintu bitatu bizakorerwa birimo Zion Arena (urusengero rugari), Multi-purpose Hall ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 3500 ndetse na Miracle City.
Umuyobozi yagaragaje ko bifuza ko mu mwaka wa 2025 bazaba barimukiye mu rusengero rushya kuko urwo barimo rumaze kuba ruto.
Iri torero kandi rigiye gushyiraho Umushumba wihariye ushinzwe gusengera abakurikiranira ubutumwa bwiza ku mbuga nkoranyambaga.
Pasiteri Furaha yavuze kandi ko iri torero rizakomeza ibikorwa bigamije gufasha urubyiruko hashyirwaho inyigisho z'abangavu n'ingimbi gusa buri cyumweru.
Zion Temple Celebration Centre kandi yishimira ko mu 2024 abantu babashije kwakira agakiza, abandi bahabwa amahugurwa kandi ko ibyo bazakomeza kubiharanira.
- I Huye, abantu benshi bateraniye hanze ya Stade ahagiye kurasirwa ibishashi bisoza umwaka wa 2024.
- Uko byifashe muri ADEPR Nyarugenge, ahitabiriye abakirisitu benshi mu gitaramo cyo gushimira Imana yabarinze mu 2024.
â"Â Muri Kigali Convention Centre, nyuma yo guhimbaza Imana mu mbyino z'itandukanye zirimo n'iza Kinyarwanda, mu munezero mwinshi w'uko barangije umwaka wa 2024 bari amahoro, abo mu Itorero rya Women Foundation Ministries bakurikijeho igice cyo kuramya.
Ni mu gihe bategereje ijambo Umushumba w'Itorero, Apôtre Mignone Kabera, aza kubagezaho.
Ibitekerezo by'urubyiruko
Bamwe mu rubyiruko baganiriye na IGIHE, batangaje ibyo bishimira bagezeho mu 2024 ndetse n'intego bafite mu 2025.
Uwitwa Harerintwali Janvier yatangaje ko yishimira uko 2024 yagenze kuko yabashije kuvugururira umubyeyi we inzu. Ati 'Nabashije kuvugurura inzu ya Mama, nateye imbere mu bukungu aho ubu mbona hari aho ntangiye kugera. Ndifuza ko mu 2025 nazagura ikibanza.'
Ishimwe Fillette we yavuze ko yishimira ko yabonye ishuri ryiza.
Ati 'Nabonye ishuri ryiza ntatekerezaga.'
Uwitwa Iradukunda Jackson we yabashije kubona uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga.
Ati 'Uyu mwaka wagenze neza kuko nageze ku ntego nari niyemeje, Nari mfite gahunda yo gushaka uruhushya rwa burundu rwo gutwara imodoka. Mfite intego yo kuzikorera mu 2025.'
â"Â Mu Mujyi wa Musanze, abantu ni benshi imbere y'Isoko rya Goico aho bategereje ko haraswa ibishashi bisoza umwaka wa 2024.
- Umwaka wo kwambika impeta?
Ibyishimo biracyasendera imitima ya bamwe! Mbere y'uko umwaka wa 2024 urangira, Kamali Kathia uvukana na Miss Nishimwe Naomie, yambitswe impeta na Adonis Jovon Filer ukinira APR BBC.
🎥𝐀𝐌𝐀𝐒𝐇𝐔𝐒𝐇𝐎🎥
Kamali Kathia uvukana na Miss Nishimwe Naomie, yambitswe impeta na Adonis Jovon Filer ukinira APR BBC. pic.twitter.com/FqW9QpnvRd
â" IGIHE (@IGIHE) December 31, 2024
â"Â Kwa Gitwaza, abakristo bitabiriye ari benshi
Muri Zion Temple Celebration Centre, ahazwi nko kwa Gitwaza, abitabiriye igitaramo gisoza umwaka wa 2024 bari kuririmba indirimbo z'amashimwe.
Nubwo igitaramo bari bugisoze mu gitondo cyo ku wa 1 Mutarama 2024, bose bari mu bicu bashima ko Imana yabanye na bo mu 2024.
Imbaraga n'umurava bafite, byemeza amashimwe ya buri wese nubwo buri umwe atabumbura umunwa ngo ashime.
Biteganyijwe ko iki gitaramo cyitabiriwe n'abakirisitu benshi gisozwa saa Kumi n'Imwe za mu gitondo ku wa 1 Mutarama 2025.
â"Â Ni umwaka wo kurenga imbibi.
Buri mwaka Zion Temple Celebration Centre iwugenera izina ryihariye ryawo. Uwa 2025 Abanyarwanda bagiye kwinjiramo, bawise umwaka wo kurenga imbibi.
Bisobanuye ko ari umwaka wo kuva ahantu hamwe umuntu agana ahandi heza kurushaho.
Mu nsengero za ADEPR zose, abakirisitu bakoze igitaramo kibinjiza mu mwaka mushya
Abakirisitu b'Itorero rya ADEPR mu Rwanda bakoreye igitaramo kibinjiza mu mwaka mushya wa 2025 aho basanzwe bateranira hirya no hino mu gihugu.
Ku rwego rw'igihugu, iki gitaramo cyabereye ku Gisozi ku Itorero rya Ntora ari naho Umushumba w'Itorerero ari butangire ubutumwa bwinjiza abakirisitu mu mwaka mushya.
Uretse kuba hari abari mu nsengero, igiterane kiri gutambutswa kuri Radio y'Itorero ya 'Life Radio' ndetse n'imbona nkubone (Live) kuri YouTube.
Umushumba Mukuru wa ADEPR, Ndayizeye Isaïe, yashimiye abakirisitu umuhate bakomeje kugaragaza mu guteza imbere umurimo w'Imana.
Yagaragaje ko uko Imana yabanye n'Itorero mu 2024 bizeye ko izakomeza kubana na bo no mu 2025.
Pst Ndayizeye aherutse kugaragaza ko ifungwa ry'insengero zitujuje ibisabwa ryabagizeho ingaruka, bityo ko biri mu byihutirwa mu 2025, gushaka uko insengero zabo zose zifunzwe zuzuza ibisabwa zigafungurirwa.
Mu gihe i Kigali, Musanze na Huye baraba bari guturitsa ibishashi, abakirisitu ba ADEPR saa Sita zuzuye barayoborwa mu isengesho n'Umushumba Mukuru, Ndayizeye Isaïe.
Ni isengesho ryo gushimira Imana ko yabarinze ndetse banayiragiza mu mwaka mushya baba batangiye.
â"Â Muri Kigali Convention Centre hateraniye abakristo benshi bo mu Itorero rya Women Foundation Ministries.
â"Â Muri Car Free Zone yo mu Mujyi wa Kigali rwagati, Imbuga City Walk, ni hamwe mu hateraniye abantu benshi bahuriye mu bikorwa binyuranye by'imyidagaduro bisoza umwaka wa 2024.
Hari aba-DJ bari gususurutsa abantu biteguye ibishashi by'umwaka mushya. Umubare munini w'abitabiriye ni urubyiruko n'abanyamahanga baba mu Rwanda. Abantu bashaka kandi gufata amafoto y'urwibutso rw'umwaka mushya, bashyiriweho aho bashobora gufatira amafoto.
I Nyabugogo; hari abakiri kwerekeza mu Ntara
Muri Gare ya Nyabugogo, byageze saa Tatu n'Igice z'ijoro, hari abantu benshi barimo abategereje imodoka zibajyana mu Ntara zitandukanye, mu gihe hari n'abandi bari kuva muri ibyo bice bagiye kwizihiriza Ubunani mu Mujyi wa Kigali.
Muri Kigali Convention Centre bashimiye Imana yabakoreye ibitangaza mu 2024
Abakristo bo mu Itorero rya Women Foundation Ministries bateraniye muri Kigali Convention Centre ku bwinshi, aho bari gushima Imana yabanye na bo mu 2024.
Abashimye Imana bagarutse ku bitangaza babonye mu myaka itandukanye by'umwihariko muri uyu mwaka ubura amasaha make ngo urangire.
Bavuze ko bashimira Umushumba w'Itorero, Apôtre Mignonne Kabera, wabanye na bo akabafasha kumenya Imana ndetse bakinjira mu Mwuka Wera, ibyabafashije gukira ibikomere bitandukanye bari bafite.
- I Nyamirambo, abatuye Umujyi biteguye kuza kwinjira mu mwaka mushya wa 2025
â"Â Ibara ry'umwaka wa 2025
Umwaka wa 2025 wahawe ibara rya 'PANTONE 17-1230 Mocha Mousse' nk'irigomba kuwuranga. Ni ibara rijya gusa na kaki ariko yijimye.
Abo mu Kiyovu na bo basoje umwaka bashimira Imana
Abakristo b'Itorero Église Presbytérienne au Rwanda [EPR], Paruwasi ya Kiyovu, bitabiriye ku bwinshi igitaramo cyo gusoza umwaka wa 2024.
Kuri bo ntako bisa gusoza umwaka ukinjira mu wundi uri mu nzu y'Imana, kuko birushaho kubegereza ubwiza bwayo, bikanababera umwanya mwiza wo kuyiragiza.
Umushumba w'iyi Paruwasi, Pst Ntayomba Janvier, na we yashimangiye ko kumara umwaka wose ari iby'igiciro bityo Imana ikwiye kubishimirwa.
â"Â Abari kuri Canal Olympia biteguye umwaka mushya
Kwa Gitwaza, urusengero rwuzuye abandi bajya hanze
Kuri Zion Temple Celebration Centre i Kigali, ahazwi nko kwa Gitwaza, abakirisitu benshi bagiye mu gitaramo cyo gushima Imana ko yabanye na bo mu 2024 banayiragiza umwaka mushya bagiye gutangira.
Ni igitaramo cyitabiriwe n'abakirisitu benshi kuko urusengero rusanzwe rukoreshwa rwuzuye bigasaba ko abantu bicara hanze.
Bimenyerewe ko buri mwaka Umushumba w'Itorerero rya Authentic Ministries/Zion Temple Celebration Centre ku Isi, Apôtre Dr. Paul Gitwaza, atanga ubuhanuzi bw'ibizaranga umwaka mushya.
Kuri iyi nshuro ntabwo ari mu Rwanda kuko ari mu ivugabutumwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho afite andi matorero, ariko byitezwe ko aza kugeza ubutumwa ku bakirisitu bitabiriye uyu mugoroba.
Ku bakora ingendoâ¦
Indege yahagurutse muri Hong Kong igiye muri Amerika mu Mujyi wa Los Angeles, izahagera bikiri mu 2024 mu gihe yahagurutse mu 2025. Hong Kong iri imbere ho amasaha 16 ugereranyije na Los Angeles muri Amerika.
â"Â Amaso ahanzwe urubyiruko mu 2025
Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda risoza umwaka wa 2024, yavuze ko u Rwanda rwiteze ko urubyiruko rugira uruhare mu bikorwa biteza imbere igihugu ku buryo kigera aho kitigeze gitekereza.
Ati 'Tubatezeho kuzageza u Rwanda ku yindi ntera irenze n'aho twigeze dutekereza. Mujye muzirikana ko dufite ubushobozi bwo kwigenera ahazaza hacu twifuza kandi dukwiriye.'
Bamwe bagiye guhaha ibibafasha kwinjira mu mwaka mushya
Ku Isoko rya Nyarugenge no mu nkengero zaryo, mu Mujyi wa Kigali, abantu ni urujya n'uruza aho bagiye guhaha ibintu bitandukanye bibafasha kwinjira mu mwaka mushya wa 2025, by'umwihariko ku munsi mukuru w'Ubunani.
Aba mbere bawugezemo!
Nubwo Abanyarwanda, abandi Banyafurika, Abanya-Burayi n'abatuye Umugabane wa Amerika bagitegereje uyu mwaka, hari ab'ahandi mu bice by'Isi bamaze kuwusogongera.
Mu bihugu byabimburiye ibindi kwinjira mu mwaka mushya wa 2025 harimo Australie, Nouvelle-Zélande, u Bushinwa. Byatewe nuko ibi bihugu nubundi bisanzwe biri imbere y'ibindi mu masaha.
Ni igikorwa cyaranzwe n'ibirori byo kurasa umwaka byitabiriwe n'ikivunge cy'abantu. Muri Australie byabereye i Sydney kuri 'Sydney Opera House', mu gihe muri Nouvelle-Zélande byabereye ahazwi nka 'Sky Tower'.
Abakirisitu Gatolika mu Rwanda bagiye mu nsengero
Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali ndetse n'ahandi mu Rwanda, abakirisitu bo mu matorero atandukanye babukereye mu mugoroba wo gushimira Imana yabanye na bo mu mwaka wose, ari na ko bitegura kwinjira mu 2025.
Arikiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yayoboye igitambo cya Misa iri kubera muri Saint Michel.
Yabwiye abakirisitu ko gushima Imana ari ukuzirikana uko yabanye na bo mu mwaka wose ikabanyuza mu bihe birimo n'ibigoye.
Yavuze ko kandi kuyishima bijyana no kwicisha bugufi imbere yayo kandi bikajyana no kuyemera no kwakira urukundo rwayo.
Mu Mujyi wa Taipei muri Taiwan bageze mu mwaka mushya kare
Mu Mujyi wa Sydney ni uku byifashe
Muri Thailand bageze mu mwaka mushya
Amafoto: Habyarimana Raoul, Shumbusho Djasiri, Nzayisenga Fidel, Ishimwe Kenny, Nezerwa Salomon, Niyonzima Moses na Kwizera Moses
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/live-ikaze-mu-2025-amafoto