Ikorosi mu mushinga w'u Rwanda w'ikoreshwa rya mubazi zifasha kwishyura amazi mbere yo kuyakoresha - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho kuri uyu wa 13 Mutarama 2025, ubwo yagiranaga ikiganiro n'Abadepite bagize Komisiyo y'Imiyoborere, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore kuri raporo y'Urwego rw'Umuvunyi y'umwaka wa 2023-2024.

Yavuze ko gahunda yo kuba hashyirwaho uburyo Abanyarwanda bazajya bigurira amazi bakoresha nk'uko bagura umuriro w'amashanyarazi bigoye ko yashyirwa mu bikorwa nubwo ibiganiro n'abashoramari bigikomeje.

Yagaragaje ko impamvu zikoma mu nkokora uyu mushinga zirimo kuba amazi u Rwanda rufite adahora mu miyoboro, kuba ari ikintu nkenerwa cyane mu buzima ndetse no kuba mubazi zigezweho zakenerwa zihenze.

Yerekanye kandi ko hari impungenge z'uko bamwe mu Baturarwanda bashobora kongera kuyoboka ibishanga kuko hari ubwo umuntu ataba afite amafaranga yo kuba yagura ayo mazi akenewe mu rugo.

Ati 'Kuba ari ikintu gikenerwa cyane ni nabyo tugirira impungenge, kubera ko nituvuga ngo umuturage akoreshe amazi yaguze, umwe wakoreshaga amazi ya 500 Frw cyangwa 1000 Frw ashobora kwanga kuyagura agashoka ibishanga kuko ari byo bimwegereye. Twebwe rero duhitamo ko twayamuha tugakomeza gukorana n'inzego zitandukanye z'ibanze kugira ngo zimuganirize zimwumvishe ko kuyishyura ari byo bituma dushobora kubona andi.'

Prof Munyaneza yagaragaje ko nubwo WASAC igira uburyo ihagarikira amazi ku muntu watinze kwishyura, bitajya bikorwa ku muntu wishyura amafaranga make ngo kuko haba harimo no kureba ku bushobozi bwe.

Igiciro cya mubazi kiri hejuru

Prof. Munyaneza yagaragaje ko imwe mu mbogamizi ikomeye mu gushyira mu bikorwa uwo mushinga ari uburyo igiciro cya mubazi (smart meter prepaid) zakwifashishwa kiri hejuru.

Yagaragaje ko ubusanzwe WASAC Group ari yo itanga mubazi z'amazi ku bayashaka kandi izitangira ubuntu, ariko ko kuri izi zigezweho zihenze ku buryo ikiguzi gishobora kwikuba inshuro zirenga eshanu.

Ati 'Ikindi ariko mubazi murabizi WASAC Group tuzitangira ubuntu, kandi tuzigura 40 000 Frw na 50 000 Frw. Abo nagerageje kwegera bashobora kuduha izo mubazi zigezweho kugira ngo umuntu yigurire amazi noneho azakoreshe ayo yaguze, abaducaga make yari mu bihumbi 300 Frw.'

Yavuze ko hari undi mushoramari wamaze kwemera ko ashobora gutangira izo konteri ku bihumbi 100 Frw buri imwe bityo ko bakomeje ibiganiro.

Yashimangiye ko mu gihe byaba bimaze gushyirwamo imbaraga abafite ubushobozi baherwaho nk'igerageza.

Ati 'Turimo turabitekereza, tureba ngo ni gute twabasha kugura amazi gusa icyo nabonye cyihutirwa dushaka guhita dukemura muri WASAC Group ni ba bantu bacu baza mu ngo zanyu. Turi gushaka ngo nibura tube dushyizeho mubazi zigezweho kugira ngo umuntu naba yitambukira mu muhanda abashe kugenzura konteri zanyu atageze mu rugo.'

Kuba amazi ataboneka buri gihe..

Prof. Omar Munyaneza yagaragaje ko indi mbogamizi yagaragajwe n'abashoramari bashoboraga gutanga konteri zigezweho ari uko bisaba ko amazi agomba kuba ahora mu miyoboro.

Yashimangiye ko ari imbogamizi ikomeye yakomye mu nkokora ishyirwa mu bikorwa ry'uwo mushinga watuma abaturage bigurira amazi mbere aho kwishyura nyuma nk'uko bisanzwe bigenda.

Ati 'Batubwiraga ko kugira ngo izakore ko tugomba kuba twizeye ko amazi yacu azajya ahora mu muyoboro kuko iyo abuze, bisaba ko twohereza abatekinisiye bakaza kugira ngo bongere babisubizeho. Twabonye urwego turiho rw'amazi, tubona biragoye. Icyo kiri gutuma twitonda.'

Yavuze ko nubwo bimeze bityo ariko WASAC Group ikomeje kwimakaza ikoranabuhanga rigamije kurinda itakara ry'amazi kandi rizakomeza kwimakazwa.

Yerekanye ko kuri ubu irimo gukoresha utwuma tuzwi nka SCADA dutanga amakuru y'aho impombo zaturitse.

SCADA ni utwuma dufasha mu mirimo itandukanye, irimo gutanga amakuru, umuntu akaba yagenzura imirimo y'uruganda yicaye mu biro ndetse tukaba twanafasha uruganda kwikoresha mu mirimo myinshi umuntu atabigizemo uruhare.

Yashimangiye ko hari ingamba zitandukanye zigamije guharanira ko Serivisi ku muturage itangwa neza.

Kugeza ubu gukwirakwiza amazi meza ku baturage byarazamutse bigera kuri 82%, bikaba byifuzwa ko mu myaka itanu iri imbere bizagera kuri 100%.

Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Prof. Omar Munyaneza, yagaragaje ko hakiri birantega mu mushinga wo gutuma Umunyarwanda ashobora kugura amazi agiye gukoresha
Uruganda rw'amazi rwa Nzove



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikorosi-mu-mushinga-wo-kugura-amazi-mbere-y-uko-akoreshwa-ku-baturarwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)