Ku mugoroba w'ejo ku wa Kane tariki 9 Mutarama 2025, Miss Mutesi Jolly yasangije abakunzi be ifoto abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.
Nyuma gato, haje umuntu mu gice abafana batangiramo ibitekerezo ari we Saidi Lugumi agira ati: (Your so beautiful always and thank you so much for loving me❤️) "Uri mwiza cyane igihe cyose, kandi ndagushimira cyane kuba unkunda❤️".Â
Nuko Miss Mutesi Jolly asubiza agira ati ''(Locked in❤️) "Bifunze mu mutima❤️!"
Kuri uyu wa Gatanu, ni bwo inkuru zasakaye ku mbuga nkoranyambaga z'uko Miss Mutesi Jolly yaba ari mu rukundo na Said Lugumi nyuma y'amagambo asize umunyu babwiranye kuri Instagram.Â
Umuherwe Said Lugumi Hamad yaje kwisanga gute mu rukundo na Miss Jolly ku buryo amarangamutima amuganza akajya kubyandika kuri Instagram ashimira uyu Nyampinga w'u Rwanda ku bwo kumukunda, nawe ntazuyaze akamwemerera ko yamaze gufungamo bwuma?. Ibi ni bimwe mu byo abantu banyuranye bari kwibaza ku mbuga nkoranyambaga.
Lugumi ni umwe mu bashoramari bakomeye muri Tanzania ndetse ushora imari muri Kenya cyane ko hari n'amafoto amugaragaza we na Perezida w'iki gihugu, Wiliam Luto. Abenshi mu bamuzi bavuga ko yaba afite umugore, abandi ntibabyemeza neza gusa andi makuru avuga ko yatandukanye n'uwo mugore.
Said Lugumi azwi cyane mu buzima bwe bwite no mu mibanire ye. Yashakanye n'umukobwa wa Said Mwema, wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi muri Tanzania, bikomeza gushyigikira igitinyiro cye mu muryango w'ubucuruzi no mu muryango mugari w'imibereho muri Tanzania.
Kuri iki gihe, Said Lugumi afatwa nk'umwe mu bantu bakomeye mu bucuruzi muri Tanzania, azwi ku bikorwa bye by'ubucuruzi byateye imbere ndetse n'ubushobozi bwe bwo guhinduka no kwaguka mu nganda zitandukanye zo muri iki gihugu.
Umugore wa Said Lugumi bivugwa ko ari Umunyatanzaniya, akaba umukobwa wa Said Mwema, wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi muri Tanzania (Inspector General of Police).
Miss Jolly Mutesi yavukiye muri Kasese, mu gihugu cya Uganda ku itariki ya 15 Ugushyingo 1996, akaba ari we bucura mu muryango w'abana batandatu. Yize amashuri abanza muri Pickhill Nursery School na Hima Primary School muri Uganda.
Amashuri yisumbuye (icyiciro rusange) yayize muri Kagarama Secondary School, naho icyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye (Advanced Level) acyiga muri King David Academy, aho yakuye impamyabumenyi mu masomo y'ubumenyi bw'amateka, ubukungu n'ubuvanganzo.
Ku myaka 20, Jolly Mutesi yambitswe ikamba rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2016, aba umwamikazi w'ubwiza wa mbere uhagarariye u Rwanda mu marushanwa y'ubwiza ya Miss World yabereye muri MGM National Harbor, Oxon Hill, Maryland, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Jolly Mutesi ni umunyarwandakazi w'umunyamideli, watsindiye ikamba rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2016. Ni umushoramari, umuvugizi w'uburenganzira bw'umwana w'umukobwa, ndetse akaba n'umuharanira iterambere ry'abagore.
Reka turebere hamwe muri rusange Said Lugumi watwawe umutima na Mutesi Jolly
Said Lugumi ni umucuruzi uzwi cyane ukomoka muri Tanzania. Ni nyiri Sosiyete yitwa Lugumi Enterprises, ikora ibikorwa byihariye mu by'ikoranabuhanga ryifashishwa mu iperereza (forensic ICT services) no mu gutanga ibisubizo by'imikorere mu bijyanye no gucapa (corporate printing solutions).
Umutungo nyakuri wa Said Lugumi ntaho utangazwa ku buryo wawumenya, ariko nk'umuyobozi wa sosiyete ikomeye kandi y'icyitegererezo, bikekwa ko afite umutungo ukomeye.
Lugumi yashimiye Mutesi Jolly ku bwo kumukunda undi nawe ntiyazuyaje yemeje ko abirimo neza
Said Lugumi uvugwa mu rukundo na Mutesi Jolly
Aravuga rikijyana muri Tanzania
Miss Mutesi Jolly aravugwa mu rukundo n'umuherwe wo muri Tanzania
Ni ubwa mbere Miss Mutesi Jolly avuzwe mu rukundo n'umusore