Umwe mu myanzuro y'inama zibera i Luanda muri Angola mu rwego rwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Kongo, ni utegeka Tshisekedi kugira uruhare mu gusenya umutwe w'abajenosideri wa FDLR yakomeje gushyira ku ibere, kandi ari intandaro y'umutekano muke haba muri Kongo, haba no muri aka karere kose k'Ibiyaga Bigari.
Uyu mwanzuro Tshisekedi yawemeye bya nyirarureshwa ariko, kuko n'ubundi abasesenguzi batumvaga uko yakwikuraho amaboko, agasenya FDLR kandi ari umufatanyabikorwa mu kurwanya M23, ariko cyane cyane mu mugambi basangiye wo kugirira nabi uRwanda.
Icyegeranyo cy'impuguke za Loni rero kimaze gushyira ahabona amayeri yose Tshisekedi yakoresheje ngo FDLR ye idahungabana, ahubwo ikomeze ibikorwa by'iterabwoba birimo gutoteza Abatutsi bo muri Kongo, no gukomereza 'unushinga' wa jenoside mu Rwanda.
Muri icyo cyeranyo, cyane cyane kuva ku gika cya 68 kugeza ku cya 80, impuguke za Loni zigaragaza ko nko muri Nzeri 2024, igisirikari cya Kongo, FARDC , cyagabye ibitero ku hirindiro bya FDLR muri Kivu y'Amajyaruguru, ariko bikaba byari ukubeshya umuryango mpuzamahanga ngo wibwire ko gitangiye kubahiriza ibisabwa na Luanda. Ngo byari ikinamico kuko Gen.Pacifique Ntawunguka Pacifique'Omega' utegeka FDLR, yabanje kuburirwa, maze yimura abarwanyi be mbere y'iryo kinamico.
Izo mpuguke zivuga ko n'ubusanzwe hari abarwanyi ba FDLR bari barashyizwe muri FARDC, ariko biza kongerwamo imbaraga nyuma y'umwanzuro wa Luanda. Uretse muri FARDC, ngo abajenosideri ba FDLR barushijeho kandi kwinjizwa mu mutwe wa 'Wazalendo', n'indi yitwaje intwaro Leta ya Kongo yashinze ngo iyifashe kurwanya M23.
Abarwanyi ba FDLR ndetse ubu ngo banatojwe kujya basobanura ko ntaho bahuriye n'uwo mutwe w'iterabwoba, ko ahubwo ari ' Abakongomani ba Wazalendo' bahagurukiye kurinda ubusugire bwa Kongo. Muri make, ibi ni ugushimangira ya mvugo ya Tshisekedi n'ibyegera bye , badatinya kubeshya ko nta FDLR ikibaho.
Ibi ni ubuswa burimo no kwivuguruza ariko, kuko ubwo Leta ya Kinshasa yemereraga umuhuza , Perezida wa Angola Joao Lourenço, ko igiye kugira uruhare mu gusenya FDLR, ni uko yemeraga ko ihari, kandi ko ari ikibazo ku mutekano koko.
Nta n'uburyo kandi Kongo yahakana ko FDLR ikorera ku butaka bwayo, kuko inzego zishinzwe iperereza rya gisirikari muri Kongo, uRwanda na Angola zashyikirije umuhuza, Perezida Lourenço, raporo yerekana aho FDLR ifite ibirindiro, ndetse inatanga inama n'ingengabihe by'uburyo yasenywa.
Ikindi, FDLR n'abayishyigikiye, barimo Jambo Asbl na FDU-Inkingi ya Ingabire Victoire, bivugira ko ngo FDLR ari 'umutwe wa politiki urengera impunzi', ndetse ngo usaba imishyikirano na Leta y'uRwanda!
Ibi byose se Tshisekedi yabicikira he avuga ko FDLR itakibaho?
Igitangaje muri ibi byose ahubwo, ni uburyo Loni yivugira ko FDLR igifitanye imikoranire na FARDC, kandi iyo Loni, ibinyujije muri Monusco, ikabirengaho ishyigikira Leta ya Kongo mu bikorwa byayo n' abajenosideri ba FDLR.
Iyo urebye amananiza Kinshasa ikomeza kuzana, biragaragara ko umuti ushakirwa i Luanda bizaruhanya kuwubona, kuko umurwayi nyirizina, Tshisekedi, adashaka ko uvugutwa.
Ni mu gihe kandi kuko abasesenguzi bamaze kubona ko hari abafite inyungu muri iyi ntambara ya Kongo, ku usonga hakaba uwo Tshisekedi n'ibindi bikomerezwa, cyane cyane ibyo mu burengerazuba bw'isi.
The post Impuguke za Loni zashyize hanze amayeri Tshisekedi yifashishije ngo FDLR ye idahungabana appeared first on RUSHYASHYA.