Imyaka 38 isanze The Ben ageze ku ki? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi The Ben hagiye habaho bimwe mu bintu bidasanzwe mu rugendo rwe rwa muzika harimo gutwara ibihembo, kuganzwa n'amarangamutima akarira  bya  hato na hato ndetse n'ibindi byinshi birimo n'ubukwe bwe na Uwicyeza Pamella.

Ytangiye kumvikana mu muziki mu 2008.

Duhere hambere  mu rugendo rwa The Ben yahawe ishimwe ry'Umuhanzi  mwiza wa Afro R&B w'umwaka  mu bihembo bya Salax Awards mu 2008-2009. Mu 2009-2010, yarongeye yegukana igihembo cy'Umuhanzi  mwiza wa Afro R&B w'umwaka" ndetse n'icyo cy'Umuhanzi w'umugabo mwiza. Mu 2010-2011, yatsindiye igihembo cy'Indirimbo nziza y'umwaka". Ben yanahawe igihembo cya Salax Award cy'Indirimbo y'Umwaka mu 2010-2011.

Mu 2010, Ben yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, havuzwe ibibi byinshi mu rugendo rwe gusa hagiye habaho n'ibyiza byinshi muri Amerika aho yakoranye n'umuhanzi wa Hip-Hop ukomoka i Detroit, Mike-E Ellison.

Nyuma, yatumiwe kuririmba ku cyicaro gikuru cya Loni. Indirimbo ya Ben yitwa I'm in Love  yasohotse mu Kwakira 2012, yatumye hashyirwaho icyiciro gishya cy'ibihembo bya muzika mu birori bya Salax Music Awards 2012 mu Rwanda, bituma aba umuhanzi wa mbere wegukanye igihembo cy'Umuhanzi mwiza mu mahanga.

Mu 2021, Julien Bmjizzo, utunganya amashusho y'indirimbo w'Umunyarwanda, yafashe amashusho anayobora indirimbo yitwa Why ya The Ben afatanyije na Diamond Platnumz,  ni imwe mu z'ingenzi uyu muhanzi agira kandi agenderaho kugeza n'ubu.

Dore urutonde rw'indirimbo kugeza ubu The Ben amaze gukora wenyine ku giti cye:

Jambo,Urarenze, Ese Nibyo, Amahirwe yanyuma,Incuti nyancuti,Wigenda, Amaso Ku Maso,I'm in Love ,I can See, Habibi,Fine Girl, Naremeye,Ndaje,Vazi (2019),Suko  na Ni Forever

Dore urutonde zimwe mu ndirimbo umuhanzi The Ben yagiye ahuriramo na bagenzi be:

• Binkolera ft Sheebah Karungi

• No you no life ft B2C 

• Ngufite Kumutima ft Zizou  Alpacino 

• This is love ft Rema Namakula

• Why ft Diamond Platnumz 

• Lose control ft Meddy 

•Sikosa ft Kevin Kade, Element Eleeh 

Tbe Ben kandi imyaka 38 y'amavuko isanze amaze gushyira hanze Albums 3, Amahirwe ya nyuma yamuritse mu 2009, Ko Nahindutse  yamurikiye mu Bubiligi  mu 2016  aho  yaganjwe n'amarangamutima akarira ndetse na Plenty Love yamurikiye muri BK Arena mu gitaramo cy'amateka yakoze  ku ya 1 Mutarama 2025.

Bimwe mu bintu bidasanzwe byagiye biba kuri The Ben mu bihe bitandukanye:

Donah Mbabazi yagiranye ikiganiro na The Ben mu 2016, baganira ku muziki we, ubuzima bw'urukundo n'imigambi yo gusubira mu Rwanda.

The Ben yaririmbye mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye ku cyicaro cy'Umuryango w'Abimbumbye i New York.

The Ben na Sheebah baririmbye mu gitaramo cyabereye muri Fusion Autospa.

The Ben na Bruce Melody bagiye bavugwaho kugira amakimbirane ndetse  abafana  kuri buri ruhande bajya mu ntambara y'amagambo, gusa mu gitaramo yakoreye  muri BK Arena ku ya 1 Mutarama  2025, mugenzi we yaracyitabiriye, benshi bemeza ko  kaba ari  akadomo gashyizwe kuri iyi beef. 

Mu 2022, The Ben yashyingiranwe byemewe n'amategeko na Uwicyeza Pamella naherutse no kugaragaza ko bakuriwe bari hafi kwibaruka infura yabo.

Mu  2023 The Ben yagaragaye kurubyiniro hamwe n'umuhanzi Diamond Platnumz aho baririmbye indirimbo  Why  mu  itangwa ry'ibihembo bya Trace Awards  byabereye muri  BK Arena mu mujyi wa Kigali.

The Ben yabaye umwe mu bageze ku rwego rwa nyuma batoranyijwe mu bihembo bitangwa  na Radio Mpuzamahanga y'Abafaransa (RFI Discovery Prize) mu 2016.

The Ben Mugisha azwi nk'icyamamare cya mbere cya muzika mu Rwanda, nk'uko byagiye bigaragara cyane no mu gitaramo aherutse gukorera muri bk Arena.

The Ben  ubwo  yavugaga ijambo nyuma yo guhabwa igihembo  muri Salax Awards mu 2009

The Ben na Tom Close mu myaka ya kera bihariraga ibihemo

The Ben amurika  Album ya Kabiri 

The Ben yarushinze na Uwicyeza Pamella mu 2023 aho ubu bitegura kwibaruka

The Ben yamukiriye abanyarwanda Album ye ya Gatatu+ AMAFOFO

Yakunze gutamazwa n'amarangamurima 

">Ubwo  yamukikaga Album ye ya 3 muri BK Arena

">


">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150624/imya-38-isanze-the-ben-ageze-ku-ki-150624.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)