Bagaragaza ko bamaze kwiyubaka no guteza imbere imiryango yabo bafashijwe na wo nyuma y'ibibazo bitoroshye byakomotse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abo bagore bo mu bice bitandukanye by'igihugu bashyizwe mu matsinda yo kwiteza imbere na Rwanda Womens's Network biteza imbere ku buryo ahari ubwigunge hamaze kuganza ibyishimo n'umunezero.
Mukarurangwa Laurence yabuze bamwe mu bari bagize umuryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma y'ayo mateka ashaririye yahuye n'ibihe bigoye ariko aza gufashwa na Rwanda Womens's Network, ubu ari muri bamwe mu bifashije ku rwego rushimishije.
Ati 'Narokokeye Sainte Famille. Twari dufite ibikomere byinshi byaba ibyo ku mutima no ku mubiri. Rwanda Womens's Network yaraje iratuvuza, iduha aho turyama kuko ntaho twagiraga, iduha ibyo kurya, iraduhumuriza, iratuganiriza.'
Mukarurangwa yavuze ko ubufasha yahawe na Rwanda Womens's Network bwatumye yiteza imbere ubu na we asigaye yunganira abandi mu buryo butandukanye.
Yerekanye uburyo uwo muryango wabaguriye ubutaka, ububakira inzu uko bari 20, ubafasha kwigisha abana babo ndetse ubaha inzobere mu by'amategeko bamenya uburenganzira bwabo.
Ati 'Nanjye menya amategeko ntarize, ntangira kujya mperekeza abagore n'abana b'imfubyi nkabafasha mu manza zabo. Rwanda Women's Network yatugaruriye ubuzima.'
Mu byinshimo byinshi, uyu mubyeyi yagaragaje ko ubu asigaye ajya i Burayi, ndetse akishimira ko ari umwe mu bafite inzu batahamo n'izo bakodesha ndetse abana bakaba biga.
Uretse gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Rwanda Women's Network igira uruhare mu bindi bikorwa nk'ibijyanye no kurengera ibidukikije muri gahunda yo gutanga imbabura zirondereza inkwi.
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Womens's Network, Mary Balikungeri yashimiye intambwe abagore bamaze kugeraho mu kwiteza imbere.
Yijeje ko bazakomeza muri gahunda yabo yo gufasha abagore kubona ubumenyi, guhanga imishinga ibyara inyungu, no kwiteza imbere mu buryo burambye bahuzwa n'abashoramari batandukanye.
Balikungeri yashimiye ubuyobozi bw'igihugu, avuga ko bwashyizeho umurongo uhamye ukaba ari nawo watumye ibikorwa byawo bitera imbere.
Ingabire Marie Immaculée usanzwe ari umwe mu bagize inama y'ubutegetsi y'uyu muryango, yagarutse ku bihe bikomeye abagore banyuzemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagaragaje ko benshi bari mu gihirahiro kuko abagabo babo bari bamaze kwicwa, gufungwa kw'abagize uruhare muri Jenoside, no guhungabanywa ku buryo bukomeye.
Yavuze ko hari abagore hari barafashwe ku ngufu, bamwe baratewe inda batazi abazibateye, ibyo byose bikababera umutwaro ukomeye.
Ati 'Iyo twahuraga twarabanzaga tukicara tukarira kuko ntitwabonaga aho duhera. Nubwo inzira yabaye ndende ubu urabona ko twishimye, abagore barasa neza, turahura tugaseka, kandi tugenda dufasha abandi kuko ntidushaka kuzasiga icyuho.'
Yavuze ko ibyari amarira byahindutse ibyishimo, ubu gahunda igezweho ari 'ukabyarira iki gihugu, tukarera, tukagihekera ejo n'ejo bundi tutagihari hakaba hari abandi bahari.'