Ni nyuma y'uko abakiriya biganjemo abagura ubwishingizi bwa moto n'imodoka, bakomeje kugaragaza ko ibiciro by'ubwishingizi biri kuzamuka cyane kuva mu myaka 4 ishize.
Ibiciro by'ubwishingizi bw'ibinyabiziga byariyongereye kuva mu myaka 4 ishize, nk'uko n'ibindi biciro byagiye bizamuka ku isoko.
Mu mijyi itandukanye y'u Rwanda moto zirenze imwe zikunyuraho buri segonda, ariko zikaba n'intandaro y'impanuka nyinshi ziba hirya no hino mu gihugu.
Ibi byatumye ibigo by'ubwishingizi byose bihitamo kuzitera umugongo, icyakora kimwe muri byo cyiyemeza kugurisha ubwishingizi bwa moto ariko ibiciro bikazamurwa.
Kugeza ubu moto imaze igihe kiri munsi y'imyaka itanu ubwishingizi bwayo ni 184 000 Frw ku mwaka, na ho imaze imyaka irenga itanu ikishyuzwa ibihumbi 225 Frw, mu gihe irenze imyaka 10 yo igiciro kijya hejuru yayo.
Abafite ibigo by'ubwishingizi bavuga ko ibiciro byiyongereye bitewe n'impamvu zitandukanye zirimo impanuka nyinshi zikorwa n'abamotari ndetse n'uko isoko rihagaze mu gihugu.
Umuyobozi w'ikigo cy'ubwishingizi cya Radiant, Rugenera Marc, yabwiye RBA ko bategereje igisubizo kirambye mu itegeko rishya rigenga ubwishingizi rigiye gusohoka.
Ati "Murabizi hagiyeho Inteko Ishinga Amategeko nshya, twizere yuko biri mu nzira yo kwigwa mu minsi ya vuba. Nongere mbisubiremo ntabwio bizakemura ibibazo byose ariko bizagira icyo bigabanyaho, nabura umuntu abe avuga ati reka bibe byoroha buhoro buhoro,"
"Ikindi kibazo kibamo n'ibyo bavuga ngo birahenda ntabwo ari ukuri, icyakora iyo uvuye ku 42000 Frw bikagenda bikagera ku bihumbi 180 Frw, nta we utavuga ngo ibyo bintu ni ugukabya, kwiyongera rero kw'ibiciro no ku binyabiziga bisanzwe, ubu uwatumizaga 'piece' hanze, byiyongereyeho nka 40% cyangwa 50%."
Ibigo by'ubwishingizi byinshi bikorera mu Rwanda byabanje kwanga kujya bitanga ubwishingizi bwa moto, byirinda ibihombo bituruka ku mpanuka za hato na hato zitezwa n'abatwara moto.
Abatwara moto na bo ubwabo bemera ko bakora impanuka nyinshi ariko bagasobanura ko biterwa na bamwe muri bo bafite imyitwarire mibi, ishyira mu kaga abakoresha umuhanda muri rusange ariko ko batangiye kwikokosora.
Abasesengura iby'ubukungu bavuga ko ibiciro by'ubwishingizi bikwiye kugendana n'umubare w'impanuka zihari, bityo ko igihe impanuka byagaragaye ko zagabanutse n'ibiciro nabyo bikwiye kuzagabunuka nkuko byasobanuwe na Teddy Kaberuka, impuguke mu bukungu.
Ku wa 18 Ugushyingo 2024 ubwo BNR yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo y'umwaka wa 2023/2024, Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR) John Rwangombwa, yagaragaje ko amafaranga y'ubwishingizi moto zicibwa ari make cyane ugereranyije n'ibihombo ziba zateje ikigo cyiyemeza kuzishingira ariko ngo mu gihe hazashyirwaho ingamba zihamye zituma impanuka zigabanyuka bishobora kugira icyo bihindura kuri uru rwego.
Ati 'Ibya moto twese turabizi impanuka ziba zitewe na moto, imitwarire yabo n'imico yabo harimo ikibazo gikomeye cyane bigatuma umuntu w'ubwishingizi abihomberamo cyane. Umuntu w'umumotari yikubita imbere ya mini-bus itwaye abantu 18 ya mini-bus igahirima, moto ni yo yateye impanuka, igihe cyo kwishyura ba bantu bose 18 bari muri bisi bikabazwa wa muntu wishingiye moto,"
'Icyo kibazo rero gituma abishingizi barasubiye inyuma basanga igihombo baterwa na moto kigoye cyane abenshi banabivamo banga kwishingira moto hasigara umwishingizi umwe, we asa n'aho yemeye ariko akazamura na we ariko akungukira mu kuba bose bahuriye iwe, ya mafaranga bamuhaye akayashora mu ishoramari, inyungu akuye mu ishoramari zikamufasha kugabanya cya gihombo kuko bariya bamotari ugiye kubaca amafaranga ugereranyije n'ibibazo batera na 200000Frw muvuga numva yaba ari makeya cyane.'
Imibare iheruka yerekana ko ibigo by'ubwishingizi byagiye bigira ibihombo bya hato na hato bituruka mu kwishingira moto, zikora impanuka nyinshi kurusha amafaranga yabaga yishyuwe n'abakiliya bagura ubwishingizi.
Nyuma yo kuzamura ibiciro by'ubwishingizi byagiye bisubira mu murongo gahoro gahoro, kuko kuva mu myaka 4 ishize, ikinyuranyo cy'amafaranga yishyuwe n'abagura ubwishingizi bwa moto, n'ayishyurwaga habaye impanuka, cyavuye ku 141% cyigera kuri 83% nkuko bigaragara muri raporo y'ikigo cy'ubwishingizi cya Radiant.