Iyo mbonye abayobozi ndabamenya, n'ibicucu nkabimenya - Perezida Kagame - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yabigarutseho ubwo we na Madamu Jeannette Kagame bakiraga ku meza Abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, mu musangiro wabaye kuri uyu wa Kane muri Kigali Convention Centre.

Ni umusangiro usanzwe uba akenshi mu ntangiriro z'umwaka, aho Umukuru w'Igihugu ahura n'Abadipolomate baba mu Rwanda, akabaganiriza ku ngingo zinyuranye zigaruka ku buryo dipolomasi y'u Rwanda ihagaze.

Perezida Kagame yavuze ko umwaka wa 2024 wabaye mwiza ku Rwanda, wahuriranye n'ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 no kwibohora ku nshuro ya 30. Yavuze ko kandi ari umwaka wabayemo amatora y'Umukuru w'Igihugu.

Yashimiye aba badipolomate avuga ko mu myaka 30 ishize, babaye abafatanyabikorwa beza b'u Rwanda mu rugendo rwo kwiyubaka.

Ati 'Twungukiye muri ubu bufatanye bwashyigikiye u Rwanda kugira ngo tubashe gukomeza gutera imbere muri uru rugendo rw'iterambere twiyemeje mu myaka 30 ishize.'

Perezida Kagame yagarutse ku bibazo by'umutekano muke mu Karere, avuga ko hari ibihugu byinshi byo hanze ya Afurika byabigizemo uruhare mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ati 'Niba ushaka gukemura ikibazo, nta buryo bwiza bwabaho budashingiye ku kugikemura ushingiye mu mizi. Ntabwo bisaba kuba ukomeye bingana iki, icyo ukora ni ugukora iby'ibanze, ibimenyetso n'ukuri. Ntabwo uza ngo kuko ukomeye, ahubwo ibimenyetso birigaragaza.'

Perezida Kagame yavuze ko hashize imyaka irenga 30 muri RDC hari Ingabo za Loni zishinzwe kugarura amahoro, ariko ko bitumvikana ukuntu nta musaruro ziratanga ngo zikore inshingano zazo. Yavuze ko kuba zigihari, bigaragaza ko ikibazo kitarakemuka.

Ati 'Ubusanzwe wagakwiriye kuza, bikagufata imyaka itanu, icumi hanyuma ukagenda kuko wakemuye ikibazo cyari kikuzanye. Amafaranga amaze gutangwa, yakoze iki?'

Perezida Kagame yavuze ko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, n'ubu bagihari kandi bafite intwaro ndetse bakomeje kurangwa n'ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi babikorera hafi y'umupaka.

Ati 'Abakoze Jenoside baracyahari, bafite intwaro, baracyarangwa n'ingengabitekerezo ya Jenoside mu nkengero zacu mu Burasirazuba bwa Congo bashyigikiwe na Guverinoma, bashyigikiwe n'abayobozi ba kiriya gihugu, umuryango mpuzamahanga urebera kandi uhora uvuga indangagaciro, inyungu, wohereje ingabo za Loni muri Congo kugira ngo ukemure kiriya kibazo cyaturutse hano cy'Abajenosideri n'Ingengabitekerezo ubwayo.'

Umukuru w'Igihugu yavuze ko bitumvikana ukuntu abantu bemera ko u Rwanda rwagiye muri Congo kwikubira ubutaka bwayo, avuga ko ababyemera batyo birengagiza byinshi. Yahereye aho avuga ku bayobozi bamwe, barangwa n'intege nke mu miyoborere yabo.

Ati 'Abayobozi iyo mbabonye ndabamenya, n'iyo mbonye ibicucu ndabimenya. Wakwibaza rero abo bombi ubahurije hamwe, ingaruka byatera. Niba uri umuyobozi, ukaba n'igicucu, ni amahano. Biba bibi kurushaho iyo abantu bafite ubuyobozi mu biganza byabo, bahisemo ko bazakoreshwa n'ibicucu ku nyungu runaka.'

Perezida Kagame yavuze ko yakunze kugirana ibiganiro bitandukanye n'abayobozi b'ibihugu bya Afurika, ndetse ko kimwe mu byo baganiriye kenshi, harimo ko mu gihe badahaye agaciro ibyo bakora, nta muntu n'umwe uzabaha agaciro bo ubwabo.

Ati 'Nta muntu uzaduha agaciro kandi tuzahora iteka turi hano uyu munsi ejo turi hariya, abantu badukoresha ibyo bashaka, nta muntu n'umwe muri twe ubaza ngo ibi ni ibiki hanyuma nyuma dusigare twijujuta tuti ibi ni ivanguramoko. Ndatekereza ko ari twe twishyira muri ibyo byose.'

Umukuru w'Igihugu yavuze ko Afurika ikwiriye kwishakamo ibisubizo, ntitege amaboko Loni cyangwa se ibindi bihugu by'amahanga.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iyo-mbonye-abayobozi-ndabamenya-n-ibicucu-nkabimenya-perezida-kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)