Jean-Guy Afrika yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RDB - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 13 Mutarama 2025, n'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe.

Jean-Guy Afrika asimbuye kuri uyu mwanya Francis Gatare wagizwe Umujyanama wihariye muri Perezidansi ya Repubulika ku wa 20 Ukuboza 2024.

Yari asanzwe akorera Banki Nyafurika y'Iterambere, African Development Bank.

Kuva mu 2006-2008 Afrika yari Umuyobozi mukuru ushinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga mu cyahoze ari Ikigo cy'igihugu gishinzwe ishoramari no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, RIEPA. Iki kigo cyaje guhuzwa na RDB mu 2008.

Kuva mu 2008-2010 yagizwe inzobere ishinzwe gusesengura ingamba na politike, umwanya yavuyeho ajya gukorera AFDB, aho yatangiye akora nk'inzobere ishinzwe politike y'ubuhinzi.

RDB ni urwego rwashyizweho n'Itegeko nº 46/2013 ryo ku wa 16/06/2013. Ifite inshingano zo kwihutisha iterambere ry'ubukungu mu Rwanda hashyigikirwa iterambere ry'urwego rw'abikorera.

Ifite kandi inshingano zo kugira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa politiki n'ingamba bigamije kwihutisha ibikorwa byose by'iterambere ry'ubukungu no gufasha Leta n'urwego rw'abikorera kubigiramo uruhare rugaragara, gushyira mu bikorwa politiki n'ingamba bigamije guteza imbere ishoramari ry'abenegihugu n'iry'abanyamahanga mu Rwanda hagamijwe kwihutisha iterambere ry'ubukungu.

Mu bindi ishinzwe harimo gushyira mu bikorwa politiki n'ingamba bigamije guteza imbere ibijyanye no kohereza ku masoko yo mu karere n'ayo ku rwego mpuzamahanga ibicuruzwa na serivisi byongerewe agaciro, uretse ibiri mu nshingano z'izindi nzego; guteza imbere urwego rw'ubukerarugendo, kugira uruhare mu kugena no gushyira mu bikorwa politiki n'ingamba birebana n'ubukerarugendo no kubungabunga pariki z'Igihugu n'ahandi hantu hakomye mu birebana n'ubukerarugendo.

Jean-Guy Afrika yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RDB



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/jean-guy-afrika-yagizwe-umuyobozi-mukuru-wa-rdb

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)