K8 Kavuyo zitereye kwa The Ben bizacura iki i... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

K8 Kavuyo wakunze kwigarurira imitima ya benshi biganjemo igitsina gore cyane ko bishimangirwa n'umubano wihariye yigeze kugirana na Miss Rwanda 2009 kugeza 2011, Bahati Grace aho banabyaranye umwana w'umuhungu.

K8 Kavuyo ni umwe mu bahanzi bakoze amateka mu ndirimbo yaba izabo cyangwa izo bahuriyemo na bagenzi babo zikaza gukundwa  mu buryo butangaje.

Zimwe muri izo  ndirimbo zamugize ikimenyabose mu myaka yatambutse, harimo   Hood Inyumve, Afande ,Ivanjiri ,Gasopo ,Ndi uw'i Kigali yakoranye na TheBen ndetse na Meddy.

Nyuma y'igihe kirekire agenda biguru ntege mu muziki yongeye kugaragara afasha umuhanzi Bruce The first mu gusubiramo Bwe Bwe  yanahuriyemo na bagenzi be benshi, nyuma yagaragaye mu gitaramo The New Year Groove Album Lunch cya The Ben, aza guhabwa umwanya ngo aririmbe birangira  yibagiwe amwe mu maganbo yaririmbye (Lyrics) imbere  y'imbaga y'abafana batari bamuherutse..

K8 Kavuyo yongerewe ku rutonde rw'abaraperi bazasusurutsa imbaga y'abakunda injyana ya Hip Hop, aje asanga barimo Diplomate, P Fla, Riderman, Bull Dogg, Fireman, Jay C, Danny Nanone, Bushali, B Threy, Ish Kevin, Zeotrap, Green P na Logan Joe

K8 Kavuyo ni mwe mu banyabigwi umuziki nyarwanda wakoranye Indirimbo n'abahanzi bakomeye mu Rwanda kugeza ubwo agiye gutura no gukorera muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Uyumuhanzi K8 Kavuyo ukunze kwitwa CB cyangwa  Chris Brown bigendeye ku buryo aba yambaye n'uburyo agaragara, bimenyerewe ko ariwe muraperi nyarwanda ukurura abakobwa kurusha abandi bose

Iki gitaramo cyagombaga kubera kuri Canal Olympia tariki 27 Ukuboza 2024 kirasubikwa, abari kugitegura  bavuze ko bitewe n'imvura yaguye yarimo umuyaga mwinshi wangije ibyuma by'amajwi n'ibindi byari kwifashishwa, banzuye ko gisubikwa kikimurirwa ahandi.

Nyuma yo gusubika iki gitaramo byaje kwanzurwa ko kizasubukurwa tariki 10 Mutarama 2025, kikazabera muri Camp Kigali ahasanzwe hasakaye mu rwego rwo kwirinda ko imvura n'umuyanga  byakongera kugihungabanya.

Ni umwe mu baraperi nyarwanda bakurura igitsina gore

Muri BK Arena  ntabwo  zamwereye 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150563/k8-kavuyo-zitereye-kwa-the-ben-bizacura-iki-imbere-yabakunzi-ba-rap-150563.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)