Kamonyi: Imibiri 362 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yimuriwe mu Rwibutso rw'Akarere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igikorwa cyo kwimura iyo mibiri cyabaye kuri uyu wa Gatandatu ku itariki 4 Mutarama 2025. Ni imibiri yari isanzwe ishyinguye mu zindi mva zo mu duce twa Nyarutovu, Kabindi na Bitsibo.

Kanyamibwa Callixte wari uhagarariye imiryango y'abafite ababo bimuriwe muri urwo rwibutso, yabwiye RBA ko bishimiye kuba babashije kubashyingura mu cyubahiro kuko bari baragize imbogamizi y'amikoro make.

Yagize ati 'Aba twimuriye hano twari twarabashyinguye ku ivuko aho baguye mu mva eshatu zitandukanye zo mu kagari kamwe. Icyo gihe twabashyinguye mu mikoro twari dufite kuko ubushobozi bwari buke. Twabashyinguye mu mva mu buryo butarambye kuko uko imyaka yagendaga ishira wabonaga ko zigenda zangirika n'amazi y'imvura ahanyura ukabona zigiye gusenyuka."

Yakomeje ati "Uko Igihugu kigenda kiyubaka, ubushobozi bukagenda buboneka hagiyeho inzubutso zubatse mu buryo bunoze tunashishikarizwa kubimura ngo tubashyingure mu buryo burambye kandi mu cyubahiro."

Kanyamibwa yavuze ko kuba iyi mibiri yimuriwe kure y'ahari imiryango y'ababo barokotse atari imbogamizi kuko bazajya bahuza imbaraga n'abandi bakaza kubibukira kuri urwo rwibutso rw'akarere kandi ko n'aho bari bashyinguye hashobora gushyirwa ikimenyetso.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko ubuyobozi buri gukora ibishoboka byose mu guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse ko bijyana no gukomeza kwimura imibiri ngo ishyingurwe neza mu rwego rwo kuyisubiza icyubahiro no gusigasira amateka.

Yagize ati 'Ni yo mpamvu ubuyobozi bufata iya mbere mu gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside. Turizeza rero abarokotse ko tuzakomeza guhangana n'ingaruka za Jenoside twita ku bayirokotse kandi ubuyobozi ku nzego zose tuzakomeza gukorana n'imiryango igifite ababo bashyinguye mu nzibutso zigomba guhuzwa kugira ngo dukomeze guha icyubahiro abacu kandi dukomeze no kubungabunga amateka yacu."

Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi bugaragaza ko hari indi mibiri igishyinguye mu mva ziri mu mirenge ya Kayenzi na Nyamiyaga muri ako karere hakaba hagikomeje ibiganiro ngo abashyinguyemo bose bimurirwe mu nzibutso eshatu z'akarere zujuje ibisabwa.

Iki gikorwa kitabiriwe n'abayobozi batandukanye
Hashyinguwe imibiri 362 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside.



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-imibiri-362-y-abatutsi-bishwe-muri-jenoside-yimuriwe-mu-rwibutso-rw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)