Kamonyi-Kibuza: Imibiri 362 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imibiri 362 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994 yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rw'Akarere ka Kamonyi ahazwi nko mu Kibuza. Yimuwe ikuwe mu mva za; Nyarutovu, Bitsibo na Kabindi ho mu Murengewa Musambira. Kwimurirwa mu rwibutso rw'Akarere mu Kibuza, ni uko aho yari iri hatari hameze neza. Imiryango yashyinguye abayo, yijejwe ko itazongera kwimurwa ukundi kuko ubu byari bikozwe ku nshuro ya Gatatu nyuma ya Jenoside.

Iyi mibiri uko ari 362 yimuwe ikurwa mu mva igashyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwa Kibuza, ni iy'Abatutsi bo mu byahoze ari Komini; Rutobwe, Nyabikenke, Nyamabuye, Taba, Kayenzi na Runda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Callixte Kanyamibwa, ukomoka mu miryango yashyinguwe none ku wa 04 Mutarama 2025, avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugera mu mwaka wa 2000-2001 iyi mibiri yimuwe inshuro ebyiri, ubu bukaba bubaye ubwa gatatu.

Avuga ko iyi mibiri yagiye ishyingurwa ndetse ikimurwa ishyirwa mu zindi mva bitewe n'ibihe cyane ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bagiye babashyingura bijyanye n'ubushobozi n'uburyo byari bihari. Ahamya ko uyu munsi bashyinguwe mu rwibutso rujyanye n'igihe, ruzaramba kandi bari kumwe n'abandi aho ku bibuka bizajya biborohera.

Ati' Iki gikorwa twari tumaze igihe tugitegura none tukigezeho, ubu turumva turuhutse kuko tubashyinguye ahiyubashye, mu cyubahiro cyabo tukaba twumva ko ari imbaraga kuri twe kuko tuzajya tubibuka mu buryo bunoze ndetse no mu buryo burambye'.

Abayobozi mu nzego zitandukanye.

Kanyamibwa, avuga ku mpamvu zatumye bemera iyimurwa ry'imibiri y'ababo yagize, ati' Aho bari bari, bari bashyinguye mu buryo butanoze cyane kuko byagendanaga n'igihe n'ubushobozi twari dufite n'amikoro y'Igihugu uko yari ameze. Twabashyinguye mu 1996 ku buryo imva bari barimo hari uburyo zishobora kwangirika, imvura iyo yagwaga, umuvu w'amazi wagendaga uzisenya gahoro gahoro, ubu rero ubwo baje mu rwibutso rukomeye mu buryo burambye, urwibutso rufite umutekano ni icyizere kuri twe kandi noneho ubu ng'ubu tuzajya tubibuka mu buryo buhoraho n'Abadukomokaho bazabibuka mu buryo buhoraho kandi na Leta izabasigasira mu buryo bwizewe'.
Guverineri Kayitesi Alice wari umushyitsi mu kuru, avuga ko kwimura iyi mibiri haba aha Kamonyi ndetse n'ahandi mu Ntara y'Amajyepfo ari igikorwa gisaba ibiganiro kugera igihe abafitanye amasano n'ababa bashyinguye muri izo mva babyumva, bagahambuka ku marangamutima hanyuma iyo mibiri ikabona kwimurwa ivanwa mu mva ikajyanwa gushyingurwa mu cyubahiro mu nzibutso zitunganijwe neza mu buryo burambye kandi zifite umutekano.

Ashimira imiryango yemeye ko abantu bayo bimurwa, ariko kandi akanavuga ko unasanga imva ziba zishyinguwemo iyo mibiri ziba zitujuje ibisabwa, zishobora no kwangirikiramo imibiri izishyinguwemo bitewe n'aho ziri, aho usanga hari aho amazi yinjiramo cyangwa se zinageze igihe zikeneye gusanwa kuko zubatswe nta bushobozi buhagije buhari abantu bihuta.

Guverineri Kayitesi Alice, avuga ko ahakuwe iyi mibiri atari ahantu ho gufatwa uko buri wese abonye kuko hagomba gushyirwa ikimenyetso cy'amateka ndetse n'Igihe cyo Kwibuka abantu bajyayo kuko ari nayo mpamvu buri Murenge ugira igihe cyawo cyo kwibuka.
Akomeza aha icyizere abo mu miryango yashyinguye ababo, avuga ko nta gahunda yindi yo kuzongera kubimura. Ati' Ntabwo duteganya kuzongera kwimura iyi mibiri kuko tuyishyinguye mu cyubahiro, mu rwibusto rwujuje ibisabwa. Tuzagenda twongeraho kuba twakwagura, kuba hari uburyo twakwaguraho inzu y'Amateka ariko nta gahunda yindi yo kongera kubimura kubera ko hakurikijwe Politiki ya Leta igenga inzibutso, Amabwiriza ya MINUBUMWE n'ibigomba kuba byuzuye, birujujwe'.

Benedata Zacharie, Perezida wa Ibuka mu karere ka Kamonyi avuga ko nyuma y'iki gikorwa cyo kwimura iyi mibiri ivanywe mu mva mu Murenge wa Musambira, hasigaye kwimura imibiri 80 iri mu mva z'i Nyamiyaga ndetse n'imva iri i Kirwa ho mu Murenge wa Kayenzi irimo imibiri 122 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi Mu 1994.

Perezida wa Ibuka/Kamonyi.

Perezida wa IBUKA, Benedata akomeza avuga ko imwe mu mbogamizi bahura nazo mu kwimura iyi mibiri ishingiye ku kubanza kwigisha kugera ku rwego rw'uko abantu bumva impamvu yo kwimura iyo mibiri ikavanwa mu mva ijyanwa mu Rwibutso.

Ahamya ko kwigisha ari urugendo rufata umwanya kugira ngo babyumve, bitewe n'amateka y'aho hantu ndetse na bamwe baba bumva ko iyo mibiri nihava batazongera kujya kuhibukira cyane ko abenshi ariho habegereye, bumva ko ababo batajyanwa kure yabo.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw'Akarere ka Kamonyi ahazwi nko mu KIBUZA, rusanzwe rushyinguyemo abantu 47,566 utabariyemo aba bahashyinguwe none. Ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo, haracyari imibiri isaga ibihumbi 13 igomba kwimurwa ivanwa mu mva ikajyanwa mu nzibutso zujuje ibisabwa.


Munyaneza Théogène



Source : https://www.intyoza.com/2025/01/05/kamonyi-kibuza-imibiri-362-yabatutsi-bishwe-muri-jenoside-yashyinguwe-mu-cyubahiro/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)