Mu nteko y'Abaturage yo kuri uyu wa 07 Mutarama 2025 i Magu mu kagari ka Kidahwe, umurenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wari kumwe n'imbaga y'Abaturage, yabasabye kwirinda amakimbirane ayo ariyo yose, yaba ayo mu muryango mu buryo butandukanye, yaba ndetse ashingiye ku butaka busa n'ubwabaye imari ihigwa na bose.
Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere wageze i Mago ahazwi nko ku ba Dage(Abadage) hakiri kare, yahaye umwanya uhagije abaturage bagaragaza ibibazo n'ibyifuzo byabo mu buryo bugaragaza ishusho y'imibereho n'imibanire yabo mu muryango.
98% by'ibibazo n'ibyifuzo bagaragaje mu ruhame, bishingiye ku makimbirane yo mu muryango, haba Umugabo n'Umugore, Abana n'Ababyeyi cyangwa se hagati y'abana ubwabo, aho bagaragaza byeruye imiterere y'Umuryango udashyize hamwe, uwo buri wese ushaka yayobya aganisha aho ashaka.
Bamwe mu bagabo bagaragaje ibibazo bifatiye ku kutoroherwa n'abagore bishakiye kugera n'aho bamwe bahitamo guhunga urugo( ibisa no kwahukana ku bagabo) bitewe n'imibanire idahwitse ibageza ku gukubitwa n'abo bishakiye bakababuza amahoro.
Abagore nabo, hari abagaragaje ibibazo bimwe na bimwe batezwa n'abagabo, aho bamwe babura uburenganzira ku mitungo nyamara barasezeranye ivanga mutungo, nta mahoro mu rugo.
Ibyo byose bagaragaje, ni ishusho y'imibanire mibi igira ingaruka mu muryango mugari, ariko kandi bikanahungabanya imibanire ikwiye kuba ari myiza n'abaturanyi, byose bigaragaza umuryango udatekanye, aho kugera ku iterambere bigoye.
Meya Dr Nahayo Sylvere, yasabye abaturage kwirinda Intonganya ndetse n' amacakubiri ayo ariyo yose n'icyo yaba ashingiyeho cyose. Yababwiye ko nta wagakwiye kuba akirangwa n'amacakubiri mu ngo, nta makimbirane kuko ntaho byageza umuryango.
Yasabye Inzego zibanze ndetse n'inshuti z'Umuryango by'umwihariko kuba maso bakegera imiryango bazimo ibibazo bakayiganiriza, bakayigira inama, bagakora raporo ariko kandi anasaba abagabo n'abagore kubaka imibanire myiza, abo byanze aho guhora mu ntonganya zikururira bamwe ku kuvutsanya ubuzima, bagatandukana mu mahoro buri wese agakomeza ubuzima bwe.
Yagize ati' Turifuza ko Urubyiruko rwacu, Abana bacu bakurira mu gihugu cyiza. Nagira ngo rero mbasabe iki kintu mukiteho mu buryo bwose bushoboka, ntabwo twifuza amacakubiri mu miryango yacu, ntabwo twifuza umuryango wagirana n'undi amakimbirane ashingiye ku macakubiri ayo ariyo yose. Tubyamagane, turere abana bacu bakure neza, bakurire mu gihugu cyiza, bazakure bafite icyerekezo cyiza, bazakomeze guharanira ko u Rwanda rukomeza gutemba Amata n'Ubuki'.
Muri iyi nteko y'Abaturage, bahawe umwanya uhagije barabaza, batanga ibyifuzo byabo birasubizwa ndetse aho bigaragara ko bisaba andi makuru basaba Abaturage kwegera inzego zitandukanye z'ubuyobozi bakabugezaho ibyo babona bibabangamiye bityo bakagerageza kubikemura.
Abaturage kandi, basabwe kujya batanga amakuru kugira ngo ahari ibibazo mu buryo butandukanye hashyirwe imbaraga mu gukumira no gukemura ibyagaragara nk'ibibazo mu muryango kuko ahari amakimbirane, ahari amacakubiri nta terambere riharangwa.
Baba Abakuze, baba abakiri bato, basabwe gushyira imbaraga mu gutuma nta makimbirane, nta macakubiri agaragara mu muryango ku mpamvu iyo ariyo yose. By'umwihariko abato basabwe kubiharanira no kumva cyane uruhare rwabo mu gutuma u Rwanda ruba urwo buri wese yifuza, yumva aryohewe no kubamo.
intyoza.com