Ushatse wahita ku gicumbi cy'Umuco muri aka karere ka Kamonyi. Uretse no mu birori bisanzwe muri aya mayaga, aho batajya biburira ibijyanye n'Umuco Gakondo, Uyu mugoroba niho honyine mu mirenge 12 igize aka karere bataramye mu buryo bugaragaramo ibigize Umuco Gakondo kuko barabuguza(hari igisoro), hari Umuhanzi Mushabizi washize Ubwoba(arakirigita imirya y'inanga), Imbyino gakondo ariko kandi badasize n'iz'Abubu. Ni kuri Sitade ya Ngoma yubatswe n'Ubuyobozi n'Abaturage ba Nyamiyaga.
Kugera kuri iyi saha ya saa moya zishyira I saa mbiri z'ijoro ry'uyu wa Kabiri rishyira iry'Uwa Gatatu w'Ubunani bwa 2025, Abaturage mu byiciro bitandukanye b'Umurenge wa Nyamiyaga, Abato n'Abakiru bateraniye kuri Sitade ya Ngoma bataramye, babyina, ba buguza(Igisoro), bacurangirwa indirimbo Gakondo ndetse banyuzamo n'iz'Abubu, bitegura gusiga umwaka wa 2024 bakakira Umwaka wa 2025 uri mu nzira.
Mu bahazi bataramiye aba baturage barimo; Uzwi ku izina rya Mushabizi washize Ubwoba, aho yakirigise imirya y'Inanga mu ndirimbo benshi bazi maze si ukubyina barizihirwa. Hari kandi na Musengamana Beata wabasusurukije mu ndirimbo zitandukanye harimo n'iyo benshi bamenye cyane mu bihe by'Amatora y'Umukuru w'Igihugu.
Iyo ndirimbo yamuhesheke kumenyekana ikanamuhesha gukora mu biganza by'Umukuru w'Igihugu ndetse akaza gushimirwa, ni indirimbo' Azabatsinda Kagame'.
Amafoto;
Â
Â
Â
Â