Kamonyi-Runda: Binyuze mu mikino, FXB yatanze ubutumwa ku kurwanya ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuryango utegamiye kuri Leta, FXB kuri uyu wa 29 Ukuboza 2024 wasoje amarushanwa y'Umupira w'Amaguru yahuje utugari tugize Umurenge wa Runda ya Kamonyi. Ni amarushanwa yatangijwe mu rwego rw'ubukangurambaga bugamije gushishikariza Abaturage kwirinda SIDA, ariko by'umwihariko ku kurwanya ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA. Mu gihe aya marushanwa yabaga, abaganga bapimaga ku bushake Virus itera SIDA, indwara zitandura, bagatanga ubujyanama, bakanakingira icyorezo cya Mpox.

Mu gutangira aya marushanwa y'Umupira w'Amaguru ku rwego rw'utugari tugize Umurenge wa Runda aritwo; Ruyenzi, Muganza, Gihara, Kagina na Kabagesera, Umukino wa nyuma watanzwemo ibihembo wahuje Akagari ka Kabagesera ari nako kegukanye umwanya wa mbere gatsinze Akagari ka Kagina ibitego 2-1.

Mu guhemba, Ikipe y'Akagari ka Kabagesera yahawe ibihembo birimo; Igikomne, Amafaranga y'u Rwanda Ibihumbi ijana na Mirongo itanu hamwe n'Umupira( Balon) wo gukina. Ni mu gihe Ikipe y'Akagari ka Kagina yabaye iya 2 yahembwe Amafaranga y'u Rwanda Ibihumbi ijana hamwe n'Umupira wo gukina.

Emmanuel Kayitana, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa FXB yabwiye intyoza.com ko bateguye iyi mikino bagamije kugera ku baturage benshi babashishikariza gufata ingamba mu kwirinda no kurwanya ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA.

Avuga kandi ko uretse iki gikorwa cy'imikino igamije gutangirwamo ubu butumwa bwo kurwanya no gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA, banafasha abaturage baba bitabiriye, aho babegereza Serivise zo kwa muganga bakabapima ku bushake indwara zitandukanye zirimo; Virusi itera SIDA, Hepatite, kubapima Indwara zitandura, gutanga ubujyanama ku bijyanye n'imyitwarire inoze yafasha mu kubaka birambye umuntu ku giti cye ndetse n'Umuryango muri rusange.

Uretse kandi iki gikorwa cy'Umupira w'Amaguru cyakorewe I Runda, avuga ko ibikorwa nk'ibi by'ubukangurambaga bugamije kurwanya no kurandura ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA, byakorewe mu karere ka Musanze mu minsi ishize aho ubukangurambaga bwakozwe binyuze mu mukino w'Umupira w'Amaguru wahuje Abamotari n'Abanyonzi, hakorwa kandi urugendo rugamije gutanga ubwo butumwa.

Ubukangurambaga kandi, bwanakozwe mu karere ka Gakenke aho abo bahisemo kubukora bifashishije igitaramo cyatumiwemo abahanzi bakizamukabo muri aka karere, ariko kandi bakanatumiramo Umuhanze Mico The Best watumye abaturage bidagadura ariko kandi bakanumva ubutumwa FXB yari yabateguriye bwo kwirinda no gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA.

Emmanuel Kayitana, avuga ko nka FXB ubutumwa bugari ishaka ko buri wese yumva, akabugira ubwe ndetse amukabugeza ku bandi ari uko Roho nzima itura mu mubiri muzima. Ati' Udafite Ubuzima ntacyo wabasha kugeraho, kandi ubwo buzima, ibyo ushaka kugeraho byose ubibashishwa no kuba umubiri wawe ari muzima, utekereza neza. Udafite ubuzima buzima ntacyo wabasha kugeraho, kwirinda SIDA, kwirinda ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA birareba buri wese'.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Runda, Ndayisaba Jean Pierre Egide nyuma y'Umukino wahuje abakinnyi b'Utugari ayoboye igikombe kikegukanwa n'Akagari ka Kabagesera, yashimiye FXB uruhare rwayo mu gufasha abaturage kumva neza uruhare rwabo mu kwirinda no kurwanya icyorezo cya SIDA by'umwihariko ubwandu bushya bw'iyi Virusi.

Yabashimiye kandi by'Umwihariko kuba ubutumwa nk'ubu barahisemo kubunyuza mu mikino nka hamwe mu hafasha abaturage kwishima ndetse bagakurikira neza ubutumwa butambutswa. Yababwiye ko nk'ubuyobozi bw'Umurenge wa Runda bishimiye imikoranire myiza na FXB cyane ko ikicaro gikuru cyabo ariho kiri, nibo babacumbikiye.

Ubu bukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA, Umuryango FXB ibukora ku bufatanye na Minisiteri y'Ubuzima n'Ikigo cyayo kita ku buzima RBC. Bikozwe kandi nyuma y'Umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA aho insanganyamatsiko y'Umwaka igira iti' Kurwanya SIDA ni inshingano yanjye'.


Munyaneza Théogène



Source : https://www.intyoza.com/2024/12/30/kamonyi-runda-binyuze-mu-mikino-fxb-yatanze-ubutumwa-ku-kurwanya-ubwandu-bushya-bwa-virusi-itera-sida/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)