Kamonyi-Runda: Umugabo arakekwaho kwica umugore we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo witwa Muhawenimana Martin w'imyaka 42 y'amavuko utuye mu Mudugudu wa Kamuhoza, Akagari ka Kagira, Umurenge wa Runda ho mu Karere ka Kamonyi arakekwaho kwica umugore we babanaga witwa Mukantarindwa Odette w'imyaka 36 y'amavuko. Ubuyobozi buvuga ko ukekwa ari mu maboko y'inzego z'Umutekano.

Amakuru y'uru rupfu rwa Mukantarindwa Odette, intyoza.com yayabwiwe na bamwe mu baturage ba hafi y'aho aya mahano yabereye, ariko kandi anemezwa n'Ubuyobozi bw'Umurenge wa Runda.

Abaturage, bavuga ko bikiba uyu mugabo ukekwaho kwica umugore we yijyanye ubwe kwa Mudugudu amutekerereza amahano amaze gukora yo kwica uwo bashakanye, nawe nta gutinda ahita abibwira ubuyobozi.

Bavuga kandi ko abakozi b'urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB bakorera i Runda bahageze, binjira mu nzu basanga umurambo wa nyakwigendera, ariko ngo bamwe mu bawubonye nta gikomere cyagaragaraga inyuma.

Amakuru intyoza.com ifite kandi ni uko mbere y'iki gikorwa cy'ubwicanyi, uyu mugabo n'umugore babanje gusangirira inzoga ku witwa Emmanuel mu masaha ashyira saa saba z'ijoro, nyuma barataha ariko ngo bageze ku muryango w'inzu babamo umugore yanga kwinjira, ariko umugano we ahita amusunikira mu nzu aribwo batangiye gushyamirana byakurikiwe no kurwana.

Ndayisaba Jean Pierre Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Runda, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko bamenye amakuru ko uyu mugabo yishe umugore we, ariko ko bataramenya icyo yamwicishije.

Avuga ko aya makuru bayamenye mu rukerera ariko batazi neza ngo byabaye ku yihe saha. Avuga kandi ko uyu mugabo ukekwaho kwica umugore we yishyikirije Umukuru w'Umudugudu wa Muhoza nyuma y'uko yari amaze kwica Umugore we. Nyakwigendera, nkuko Gitifu Ndayisaba abivuga, yajyanywe kwa muganga gupimwa naho umugabo ashyikirizwa RIB.

Gitifu Ndayisaba, avuga ko uyu muryango yaba umugabo n'Umugore we babanaga batarasezeranye mu buryo bwemewe n'amategeko, ariko kandi akanavuga ko ari umuryango batari bafite mu miryango ibana ifitanye amakimbirane.

Akomeza avuga ko nyuma y'iki gikorwa kigayitse, cy'ubugome bw'uyu mugabo ukekwaho kwica umugore we, nk'ubuyobozi ngo bwagiye guhumuriza abaturage, bubasaba kujya batanga amakuru ku gihe cyane cyane ku miryango babona ko ifitanye amakimbirane. Basabwe kandi kwicungira umutekano no gutabarana igihe habaye ikibazo.

Mu gihe Ubuyobozi buvuga ko uyu muryango ntawo bari bafite mu yibana ifitanye amakimbirane, bamwe mu baturage bahaye amakuru intyoza.com bavuga ko nubwo iby'uyu mugabo n'umugore bitajyaga bisakuza cyane, ariko ngo ntabwo baburaga gucyocyorana, umugabo agakubita umugore we, ndetse rimwe na rimwe bagatongana ariko bitari ibihuruza rubanda.
intyoza.com



Source : https://www.intyoza.com/2024/12/30/kamonyi-runda-umugabo-arakekwaho-kwica-umugore-we/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)