Kamonyi: Umuturage arakekwaho gutera grenade mu rugo rwa mugenzi we agahita atoroka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nkurikiyingoma ukekwaho icyaha yateye grenade mu rugo rwa mugenzi we witwa Jean Marie Vianney Muganza mu ijoro ryo ku wa 13 Mutarama 2025, mu Murenge wa Mugina.

Bivugwa ko Nkurikiyingoma wigeze kuba umusirikare yari afitanye amakimbirane na mugenzi we Muganza, akeka ko uwo Muganza agirana umubano wihariye n'umugore we.

Gusa nta muntu wakomerekejwe n'iyo grenade kuko bose bari mu nzu, ariko ngo yangije urugi rw'inzu.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere, yahamirije IGIHE ko kugeza kuri uyu wa 15 Mutarama, Nkurikiyingoma yari ataraboneka, bityo agishakishwa.

Kugeza ubu ntiharamenyekana aho uyu muturage yakuye gerenade yifashishije ajya gutera urugo rw'umuturage mugenzi we.

Minisiteri y'Umutekano Imbere mu gihugu iherutse gutanganza ko gutunga intwaro nto zirimo imbunda na grenade mu buryo bunyuranye n'amategeko mu Rwanda biri ku kigero cyo hasi cyane kuko nta n'ahantu bijya bipfa kugaragara byakoreshejwe mu rugomo cyangwa ubujura.

Gerenade yatewe mu rugo rwa Muganza nta muntu yakomerekeje



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-umuturage-arakekwaho-gutera-gerenade-mu-rugo-rwa-mugenzi-we-agahita

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)