Nk'uko byatangajwe n'Akarere ka Karongi ku rubuga rwa X, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Mutarama 2025, umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Karongi, Bwana Gerald Muzungu, hamwe na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza, Intumwa ya Rwanda Emergency, n'inzego z'umutekano, basuye abakomerekejwe bikomeye n'iyo nkuba bari mu bitaro bya Kirinda, aho bari kuvurirwa.Â
Kuri uyu munsi kandi bongeye kwifatanya n'imiryango y'abitabye Imana mu rwego rwo kubihanganisha no kubatabara, ndetse basaba abaturage kwitwararika no gufata ingamba z'uburyo bakwirinda ibiza nk'inkuba, by'umwihariko mu bihe by'imvura.
Iki gikorwa cyiza ndetse cyo gufashanya no gutabara abagize ibyago, cyagaragaje ishyigikiro ry'inzego z'ubuyobozi mu gufasha abaturage mu bihe bitoroshye.
Akarere ka Karongi gakomeje gushishikariza abaturage kwirinda ingaruka z'imvura nyinshi no gukurikiza amabwiriza atangwa n'inzego z'umutekano mu gihe cy'ibihe by'imvura.
Abantu umunani bakomeretse bari kuvurirwa mu bitaro bya Kirinda
Ubuyobozi bw'Akarere ka Karongi bwasuye abarwayi umunani bakomerekejwe n'inkuba bunifatanya n'imiryango y'ababuriye ababo muri iyi mpanuka mu gikorwa cyo kubashyingura mu cyubahiro