
Ni ibyemezo bafashe mu nama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry'ubworozi, biyemeje kororera mu biraro kandi bakanorora inka nke zitanga umusaruro.
Iyi nama yahuje aborozi n'ubuyobozi yibanze ku ngamba zazamura ubworozi bwa kinyamwuga, zirimo kugira imihigo y'aborozi, kunoza imikorere y'amakoperative, kwitabira gahunda y'ubwishingizi bw'amatungo n'ibindi.
Kugeza ubu mu Karere ka Kayonza ku munsi haboneka litiro ibihumbi 130 z'amata, arimo ajyanwa ku masoko angana na litiro ibihumbi 45, mu gihe andi agurishwa hirya no hino mu bacuruzi.
Mukabarungi Violette wororera mu Murenge wa Mukarange mu Kagari ka Mburabuturo, yavuze ko kugira ngo haboneke umukamo utubutse, aborozi bakwiriye guhindura imyumvire bakorora inka zitanga umukamo.
Yitanzeho urugero rw'uburyo afite inka ebyiri buri imwe ikamwa litiro 15 kandi byose abikesha kororera mu biraro asaba na bagenzi be kubyubahiriza.
Ati ''Umugambi ni ukongera umukamo, nagize ishyaka nyuma yo kumva bagenzi banjye bakama litiro 100 ku munsi. Ngiye kubiharanira, nzateza intanga, nterere inka ubwatsi kuko nagiye mbona ko bishoboka cyane kandi nzageza mu gusoza umwaka nanjye ndi kuzikama.''
Nyagatare Augustin utuye mu Murenge wa Gahini mu Kagari ka Kiyenzi mu Mudugudu wa Nyagahandagazi, we yavuze ko yamaze kumva akamaro ko kororera mu biraro kandi biri kumuha umusaruro.
Ati 'Njye nari mfite inka nyinshi nza kuziragiza nsigarana inka eshatu ubu ni zo nororera mu kiraro kandi zimpa umusaruro mwinshi. Turasaba Leta kutwunganira ku bigega kugira ngo tujye tubona uko tubika amazi menshi y'inka zacu.''
Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yibukije aborozi kuzamura umukamo kuko hari amasoko, yaba isoko rya Inyange n'Uruganda rw'amata y'ifu rwa Nyagatare.
Ati 'Hari amahirwe ahari arimo nkunganire Leta yagiye iha aborozi, turabasaba ko babibyaza umusaruro.''
Meya Nyemazi yavuze ko kandi koperative z'ubworozi na zo zikwiriye gukora neza, yemeza ko bagiye kuzongerera ubushobozi kugira ngo zifashe aborozi mu kongera umukamo.
Yasabye aborozi kugira ububiko bw'ubwatsi, kororera mu biraro mu rwego rwo kugabanya urugendo inka zikora ahubwo ikabona ibyo kurya bihagije hamwe n'amazi menshi.



