Kayonza: Basabwe kwigisha abakirisitu kutareresha abana telefone - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babisabwe kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Mutarama 2025 mu masengesho yo gusabira Akarere ka Kayonza no gushima Imana ( Kayonza Prayer Breakfast).

Aya masengesho yari afite insanganyamatsiko igira iti 'Ubuyobozi bushyira umuturage ku isonga; Umuryango utekanye kandi ushoboye'.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Kayonza bwabanje gushima Imana ku bikorwa bihanbaye byagezweho muri aka karere mu mwaka ushize wa 2024, ndetse bunasaba abayobozi b'amadini n'amatorero gushyira imbere umuturage mu bimukorerwa byose birimo kubigisha kwiteza imbere, kurwanya amakimbirane n'ibindi.

Pasiteri ya EAR Kayonza, Mbonimana Eliab, yavuze ko bagiye kongera imbaraga mu kwita ku mukirisitu ku buryo amenya gahunda za Leta akanazigiramo uruhare.

Yavuze ko kandi bagiye gushyira imbaraga mu kwigisha abaturage uko bakoresha neza ikoranabuhanga biteza imbere ariko bakirinda kurireresha abana.

Ati 'Ikoranabuhanga ni ryiza ariko na none iyo rikoreshejwe nabi rizana ibibazo. Tugiye gukangurira abakirisitu bacu ko telefone ari nziza ariko ikoreshwe mu gihe cyayo.'

Pasiteri Ntawinanirwa Aaron wo mu Murenge wa Rwinkwavu we yavuze ko bagiye kongera inyigisho zigamije guteza imbere abikirisitu, cyane cyane izibafasha mu gukoresha ikoranabuhanga.

Ati 'Telefone na Televiziyo ntabwo bikwiye kurera umwana kereka mu gihe hari nk'inyigisho zigamije kubafasha kwiga. Hari igihe cya ngombwa cyo gukoresha ikoranabuhanga ku mwana ariko dukwiriye no kubibarinda cyane cyane mu gihe harimo ibitaragenewe abana.'

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, yavuze ko amasengesho yabaye ari ayo gutangira umwaka hashimwa ibyagezweho mu Karere ka Kayonza n'ahandi hose muri rusange, yavuze ko mu nshingano z'umuyobozi uwo ariwe wese akwiriye gushyira imbere gutanga serivisi nziza ku muturage ku buryo anyurwa.

Ati 'Umuntu uza gusenga aza yikwije asa neza ariko yataha ugasanga mu rugo siko hameze ubwiherero n'utundi twinshi tutameze neza rero twabigarutseho tunabifata nk'umukoro.'

'Umwana kumurera ni mu buryo bwagutse, umwana muto ubu ejo niwe uzaba umuyobozi cyangwa ingabo y'Igihugu, ntabwo rero yakabaye ajya gukora imirimo itemewe, mbere y'uko arereshwa telefone cyangwa tumusanga mu mirima y'umuceri, mu birombe, ejo ugasanga hari abamukoresha mu rugo afite imyaka y'abato cyangwa se ari gusambanywa twabigarutseho dusaba uruhare rwa buri wese n'amadini n'amatorero, ababyeyi twese dufatanye umwana arerwe neza.'

Guverineri Rubingisa yakomeje avuga ko amakimbirane yo mu miryango ari ikindi kibazo cyatuma abana batarerwa neza, asaba buri wese kuba ijisho rya mugenzi we.

Yabasabye kandi kurebera hamwe ibibazo biri mu miryango, kurwanya ibiyobyabwenge no kwita ku bana byose bigizwemo uruhare n'aba bayobozi b'amadini n'amatorero.

Senateri Bideri yitabiriye aya masengesho
Abadepite n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye aya masengesho
Guverineri Rubingisa yasabye abayobora amadini n'amatorero kugira uruhare mu kwigisha ababyeyi kutareresha telefone abana



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-basabwe-kwigisha-abakirisitu-kutareresha-abana-telefone

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)