Ni ubwa mbere Kevin Kade akoranye indirimbo n'uyu muhanzi uri mu banyabigwi bakomeye mu gihugu cya Tanzania, uhora uhanganye na Diamond.Â
InyaRwanda yahawe amakuru avuga ko muri Kanama 2024, Kevin Kade yemeranyije na Ali Kiba ikorwa ry'iyi ndirimbo kugeza ubwo amusanze muri Tanzania kugira ngo bakorane.
Kuri ubu rero, Kevin Kade yashyize hanze amashusho ari kumwe n'uyu muhanzi arenzaho amagambo agira ati: "Nahuye n'umwami Kiba, mwitegure turi mu 2025."
Aya makuru agiye hanze nyuma y'iminsi micye uyu muhanzi ateguje indirimbo nshya mu gihe kitarambiranye, ari nako yishimira umusaruro w'indirimbo ebyiri zamuhiriye cyane zirimo 'Sikosa' yakoranye na Element EleeeH ndetse na The Ben imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 8 kuri YouTube, ndetse na 'Jugumila' yahuriyemo na Phil Peter na Chriss Eazy imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 10.
Ali Saleh Kiba [Ali Kiba] wavutse ku wa 29 Ugushyingo 1986, ari mu bahanzi bakomeye muri Tanzania, akaba n'umwanditsi w'indirimbo. Ndetse azwi na benshi kubera ihangana rye na Diamond kuva yatangira umuziki kugeza n'uyu munsi.  Â
Afatwa nk'umwe mu bahanzi bakomeye mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba. Niwe washinze inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kings Music Label, ndetse aherutse gushinga ibitangazamakuru yahurije muri sosiyete yise 'Crown Media Group'.
Umwibuke mu ndirimbo zirimo nka Mwana, Aje, Chekecha Cheketua, Cinderella, Nakshi Mrembo, Usiniseme, Dushelele, Single Boy yakoranye na Jaydee, Mapenzi Yana Run Dunia, Mahaba, Mama yakoranye na Yvone Chaka Chaka na Macmuga.
Ariko kandi amaze gukorana indirimbo n'abarimo Patoranking, Sauti Sol, Marioo, Nyashinski, Khaligraph Jones, Sarkodie n'abandi.
Kevin Kade na Ali Kiba bakoranye indirimbo izasohoka vuba
Kade aherutse kuvuga ko yishimiye byimazeyo gukorana n'uyu muhanzi
Kevin Kade ubwo yashimiraga Ali Kiba wamuteye iteka
Yateguje ibidasanzwe mu 2025
Kanda hano urebe 'Sikosa' ya Kevin Kade, The Ben na Element EleeeH