Kicukiro: Yashinze ikinamba gikoramo abakobwa gusa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yigiye amashuri abanza kuri Kigali Parents School, ayasoza mu 2000, ahita akomereza amashuri yisumbuye muri Uganda, ayasoza mu 2006.

Yagarutse mu Rwanda gukomereza amasomo ya kaminuza mu ryari Ishuri ry'imari n'amabanki mu Rwanda, SFB, ahiga umwaka umwe nyuma ahita akomereza amasomo ajyanye n'ikoranabuhanga rya mudasobwa mu Buhinde, agaruka mu Rwanda mu 2011.

Akigera mu Rwanda yabonye akazi mu rwego rw'ubutaka, nyuma y'imyaka ibiri ayoboka akazi kari ak'umuryango ko gucuruza ibikoresho by'ubwubatsi n'ibitakishwa inzu, bigeze mu 2019 agira igitekerezo cyo kwihangira umurimo.

Mu kiganiro na IGIHE, Kazora yavuze ko igitekerezo cyo guhanga umurimo cyaturutse ku ijambo Perezida Kagame yatangaje mu myaka itandatu ishize.

Ati 'Mu 2019 hari igihe Perezida Kagame yatanze ikiganiro anenga imigendekere ya serivisi mu Rwanda. Binyuze muri iryo jambo rye niho nakuye igitekerezo cyo gutangiza ikigo cya 'Just Ask Afrika','

'Intego yari uguhuza umuturage na serivisi akeneye mu gihugu. Nashyizeho umurongo utishyurwa, ngera mu nzego nyinshi nshaka ko bamfasha.'

Kazora yavuze ko mu gutangiza iki kigo, yatangiranye n'abakozi umunani yahembaga ku munsi. Kugeza ubu gifite abakozi batanu bahoraho.

Ati 'Ndashaka kubona iki kigo gikura kikagera ku ruhando mpuzamahanga. Ubu mbonye ubufasha bwa Leta n'abashoramari twakwaguka tukagera kure cyane.'

Kugeza ubu Just Ask Afrika, ikorera mu bihugu bya Ghana, Uganda na Zambia.

Kazora Byran ni rwiyemezamirimo wafashe icyemezo cyo kwikorera nyuma yo kumva ijambo rya Perezida Kagame mu 2019 anenga imigendekere mibi ya serivisi

Igitekerezo cyo guteza imbere abakobwa…

Kazora afite ikinamba giherereye Kicukiro Centre, gikoramo abakobwa gusa, nk'umwe mu murongo washyizweho wo kubateza imbere.

Yavuze ko 'Nagiye ahantu mbona umwanya mwiza, nsaba ko nashyiramo ikinamba. Ngira igitekerezo cyo gufasha abakobwa kuko no mu bindi bajyamo bagahirwa.'

Ku ikubitiro yahise agura imashini ebyiri zifashishwa mu koza ibinyabiziga n'ibibigize.

Ati 'Natangiye nshaka abana b'abakobwa nkabaha imenyerezamwuga nkazana ababahugura, kugira ngo n'ikigo kizagende gikura mu buryo bugaragara. Ubu ndi gushyiramo imbaraga kugira ngo ndebe ko aba bakobwa bakora ibirenze n'aha hantu hagahora akazi.'

Kugeza magingo aya, kuri iki kinamba hakorera abakozi 10 b'abakobwa bahoraho.

Kazora yavuze ko n'ubwo akora ibidahuye cyane n'ibyo yize nta kidasanzwe kirimo.

Ati 'Uko iterambere rigenda riza niko tugenda tubona ahakiri icyuho kandi aho hantu ari ngombwa mu iterambere. Niko kwisanga naragiye ku ruhande gato.'

Yakomeje agira ati 'Intego yanjye ni ukwibona ntera imbere, kubona iki kinamba cy'abana b'abakobwa gikura, bakora ibintu byiza ku buryo nabo byabafasha kugira aho bagera.'

'Iyo winjiye mu rugendo rwo kwikorera uhura n'ibigutega byinshi ariko iteka ni byiza guhora ushaka ibyagusunika ukarenga aho wari ugeze. Kutarambirwa ni ingenzi, kugabanya ibituma utakaza amafaranga no kugera ku bantu benshi ubereka ibyo ukora ni ngombwa cyane.'

Muri iki kinamba hakoramo abakobwa gusa
Muri iki kinamba hakoramo abakobwa gusa
Kazora Byran agenda azana abahugura aba bakobwa kugira ngo barusheho kunoza akazi
Iki kinamba giherereye Kicukiro Centre
Kuri ubu muri iki kinamba hakorera abakozi b'abakobwa 10 bahoraho



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/afite-intego-yo-guteza-imbere-abakobwa-inkuru-ya-rwiyemezamirimo-kazora-wakuze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)