Ni icyemezo cyatangajwe ku wa 13 Mutarama 2025.
Biteganyijwe ko iki kigo cy'ubucuruzi kizafunga izindi 19 zisigaye bitarenze tariki 15 Mutarama 2025.
Izi station eshatu za peteroli za Engen zafunzwe imwe iri ahazwi nka poids lourd i Gikondo, mu gihe izindi ebyiri ziri ku Giticyinyoni.
Gufungwa kw'izi station bitangiye gushyirwa mu bikorwa nyuma yaho Urwego rw'Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y'inzego zimwe z'imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) gitangaje ko station zakoraga zitujuje ubuziranenge hamwe n'izikorera mu bishanga zizafungwa.
Umuyobozi mukuru wa RURA, Evariste Rugigana, yashimangiye ko nta kibazo cy'ibikomoka kuri peteroli kizabaho gitewe no kuba izi station zafunzwe.
Ati "Tugiye guharanira ko serivisi zikomeza gutangwa neza mu zindi station za lisansi zihegereye, kandi ntitwiteze ko hajyaho umuvundo mwinshi kuko izo station zifite ubushobozi buhagije'.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-station-eshatu-za-engen-zafunzwe-burundu