Kinyinya: Yasanzwe mu bigori yapfuye nyuma yo gutaka ntatabarwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umurambo wabonetse mu gitondo cy'itariki 6 Mutarama 2025 mu gishanga gihingwamo giherereye mu Mudugudu wa Binunga mu Kagari ka Murama muri Kinyinya.

BTN yatangaje ko uwo murambo wari watemaguwe bikomeye mu isura, ku maboko n'ahandi ku buryo abawubonye bavuze ko byari bigoye kumenya uwo muntu.

Abaturage bavuze uko urupfu rwe barumenye, ariko bashinja abahaturiye kumwirengagiza kuko mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe yari yumvikanye ataka.

Umwe yagize ati 'Aho bamukubitiye hari ikiremve cy'amaraso n'umufuka uretsemo amaraso. Bamukubise bamunogeje bamujugunya mu bigori. Uriya mugabo yavugije induru ngo hari abumvishe avuga ngo bamutabaye ko agiye gupfa'.

Undi yagize ati 'Uko biri kose abazamu barinda izi 'green houses' baba babigizemo uruhare kugira ngo abure ubuzima kuko nta kuntu yaba yatatse ngo ntibamwumve kuko aba ruguru hariya bo bamwuvishe'.

Undi ati 'Aba bazamu ba 'green houses' bababifiteho amakuru kuko ntabwo umuntu yagwa hano ngo induru yumvikane ruguru iriya bo ntibabimenye'.

Aba baturage bavuga ko ikindi cyabababaje ari uko byageze mu masaha ya Saa Yine za mu gitondo umurambo wa nyakwigendera ukiri muri ibyo bigori, nyamara bari batanze amakuru ku nzego z'ubuyobozi.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yavuze ko abarariraga izo 'green houses' bari gushakishwa ndetse hari n'uwamaze gutabwa muri yombi.

Yagize ati 'Birakekwa ko [bariya barinzi] ari bo bashobora kuba bamwishe kuko bari bamaze kumufatana umufuka urimo 'concombre' bigaragara ko ari zo yari yibye. Turacyakora iperereza kugira ngo tumenye neza uko byagenze ariko ku ikubitiro umwe we twamaze kumufata'.

CIP Gahonzire yanenze abo barinzi bakekwaho kwica umuntu, anasaba abaturage kureka kwihanira kuko hari inzego z'ubutabera zishinzwe gutanga ibihano kugira ngo hirindwe ibindi byaha byo kwihanira nko kugira abamburwa ubuzima.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kinyinya-yasanzwe-mu-bigori-yapfuye-nyuma-yo-gutaka-ntatabarwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)