Ubushakashatsi bushya bwakorewe muri Kaminuza ya Tulane muri New Orleans bwerekanye ko kunywa ikawa mu gitondo ari igihe cyiza cyane ku buzima. Abantu banywa ikawa mbere ya saa sita bafite amahirwe yo kuba badapfa kurwara indwara z'umutima cyangwa gupfa bakiri bato ugereranyije n'abayinywa igihe cyose cy'umunsi.Â
Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 40,725 hagati y'umwaka wa 1999 na 2018. Bwagaragaje ko 36% bya banywaga ikawa mu gitondo, 16% bakayinywa umunsi wose, mu gihe 48% batayinywaga na rimwe.Â
Abanywaga ikawa mu gitondo bagabanyije ibyago byo kurwara indwara z'umutima ku gipimo cya 31%, "coffee lower heart disease death risk morning drink study" mu gihe ibyago byo gupfa imburagihe byagabanyutse ku kigereranyo cya 16% bakaba bafite amahirwe yo kubaho igihe kirekire kurusha abatayinywa mu gitondo.Â
Dr. Lu Qi, umwe mu bayoboye ubushakashatsi, yavuze ko iki ari cyo kintu cya mbere cyerekanye ko igihe unywera ikawa gifite akamaro nk'uko igipimo cy'ikawa unywa nacyo gifite uruhare. Ati: "Kunywa ikawa ku manywa cyangwa nimugoroba bishobora kwangiza isaha karemano y'umubiri no kongera umuvuduko w'amaraso."Â
Impuguke zivuga ko intungamubiri zituruka mu byitwa antioxidants ziri mu mbuto z'ikawa, hamwe na caffeine bizamura imikorere y'imyanya y'ubwirinzi.
Prof. Thomas Lüscher wo muri Guy's Hospital na St. Thomas' Hospital - amavuriro ari mu kigo kimwe cyihariye mu gutanga serivisi zo kuvura indwara zitandukanye, harimo izifitanye isano n'umutima "heart disease", cancer n'ibindi bibazo by'ubuzima, yemeje ko kunywa ikawa mu gitondo bigira ingaruka nziza, ati: "Nimunywe ikawa yanyu, ariko muyinywe mu gitondo!" Â
Umwanditsi:TUYIHIMITIMA Irene