Kurambagiza nabi birashoboka - Perezida Kagam... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro Umukuru w'Igihugu yagiranye n'itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Mutarama 2025, ubwo yari abajijwe ku mpinduka zihuse zikunze kugaragara muri Guverinoma, yavuze ko bituruka ku bintu byinshi birimo n'ibyifuzo by'ubuyobozi bw'igihugu.

Yagize ati: "Impinduka muri Guverinoma ntiziraba ahubwo turacyari ku ntangiriro. Bihera ku bintu byinshi kandi n'imiterere y'igihe, imiterere y'igihugu, imiterere y'abantu n'icyifuzo cy'ubuyobozi bw'igihugu buba bwifuza ko twakora ibintu neza nta guta igihe biturutse no kugabanya icyo bidutwara, icyo bidusaba byose bigakubira hamwe.

Uravuga rero impinduka zibaye muri iki gihe gishize, tuvuge mu mpera z'umwaka ushize ariko ari mbere gato y'amatora twagiyemo na nyuma yaho turangiza uyu mwaka ariko ibyo byabaye hashize igihe impinduka zisa n'aho zatuje. Ibyo rero bituruka mu kureba ibiba bikenewe muri icyo gihe".

Yakomeje avuga ko izi mpinduka zikorwa mu kugerageza gukorera ku muvuduko ndetse no kugabanya uburemere bw'ibibazo abantu bahura nabyo. Ati: "Byose rero biva mu kugerageza ariko dufite gushakisha gukora byinshi bishoboka, gukora ku muvuduko ushoboka kugira ngo bigabanye uburemere bw'ibibazo abantu bahura nabyo byaba mu buhinzi n'ubworozi byaba mu buzima, byaba mu burezi, byaba mu bikorwa remezo byaba mu bikorera.

Ni nko kuba ufite igishushanyo imbere yawe cy'ibintu byose, uko biriho uko bikorwa, ababikora hanyuma bikakwereka ikivuyemo ubundi bigashaka ko ngo uko wabirebaga ugire icyo uhindura".

Perezida Kagame yavuze ko ikintu cya mbere ashyira imbere ari ugukorera abaturage. Ati: "Mu mikorere y'igihugu cyacu ni ugukorera igihugu cyacu, icya mbere nshyira imbere ni abaturage b'u Rwanda, barabona ibishoboka byose bikwiye ibyo dushoboye. 

Hari ibyo tutageraho, tutabona kubera ko tutabishoboye tugategereza amikoro wenda igihe azabonekera tukabikora ariko ku bihari, ku bishoboka barabona ibyiza bikwiye uko bishoboka."

Yavuze ko iyo yabonye ko hari ikigomba guhinduka ntawe aha umwanya ndetse ko atita ku kuba hari uwo biri bubabaze ahubwo yita ku nyungu z'igihugu. Ati: "Iyo nabonye ko hari ikigomba guhinduka ntawe mpa umwanya n'iyo narara nkushyizemo kubera ko nta kintu nari nkuziho cyangiza, nkakibona umunsi ukurikiyeho nkuvanaho kuko si wowe mbona mbere mu kazi ndabona igihugu n'inyungu zacyo mbere na mbere. 

Ibyo kujya kuvuga ngo atababara atarakara, n'iyo wagenda ukicwa n'agahinda njyewe nta cyo bimbwiye niba nakemuye ikibazo cy'abaturage".

Perezida Kagame yavuze ko gukora impinduka muri Guverinoma mu gihe gito, bishobora no guterwa no kuba habayeho kurambagiza nabi, bityo hakaba hari ibigaragara ari uko umuntu ari mu kazi. Umunyamakuru Mutuyeyezu Oswald wabajije iki kibazo yagize ati "Hari abavuga ngo muba mwarambagije nabi, niyo mpamvu uwo mushyizeho bucya avaho". 

Perezida Kagame yasubije agira ati "Birashoboka rwose, kurambagiza nabi birashoboka kubera ko abantu urabazi hari ukwihisha ntumumenye ukazamumenya yabaye 'tested' mu kazi. Kandi ntugire ngo ni nanjye ubikora, binyura mu zindi nzego. 

Hari ubwo izo nzego bizicika kuko nazo zirimo abandi bameze nk'abo barangara, bikaza byihuta bakambwira ngo kanaka ni igitangaza, nti 'nimumunzanire', yahagera nti 'ariko se ko mwambeshye, ko mbona hari ikibazo'. Mbirebera ku bikorwa ntabwo ari amarangamutima".

Mu mpera z'umwaka ushize ni bwo habaye impinduka muri Guverinoma nk'aho uwari Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard yasimbujwe Mukazayire Nelly nyuma y'amezi 3 ashyizweho.

Perezida Kagame yavuze ko akora impinduka muri Guverinoma hagamijwe inyungu z'igihugu

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150644/perezida-kagame-yasobanuye-impamvu-hakorwa-impinduka-zihuse-muri-guverinoma-150644.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)