Kuyungurura amaraso, gusimbuza impyiko no kuvura umutima muri serivisi zashyizwe kuri Mituweli - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwishingizi bwa Mituweli busanzwe bukoreshwa n'Abanyarwanda bagera kuri 92% bwongerewemo serivisi 14 nshya z'ubuvuzi.

Muri zo harimo ubuvuzi bwa kanseri, umutima, kuyungurura amaraso no gusimbuza impyiko, kubaga bigezweho hakoreshejwe ikoranabuhanga nko kubaga umutwe w'igufa ryo mu kuguru, mu ivi, urutirigongo n'ahandi, ndetse n'ibijyanye n'insimburangingo n'inyunganirangingo.

Mituweli kandi yongereweho imiti ya kanseri yagoraga abakoresha Mituweli kubona, guhabwa ibigize amaraso nk'udufashi (plaquettes) insoro zitukura (globules rouges) n'umushongi (plasma), ibijyanye n'inyunganiramirire n'indi miti itabaga kuri Mituweli yongereweho.

Ni ikintu gikomeye cyane kuko nko kuyungurura amaraso ku muntu ufite impyiko idakora neza, bigakorwa inshuro imwe imara amasaha nk'ane, ubikorerwa asabwa gutanga hagati y'ibihumbi 75 Frw cyane mu bitaro bya leta na 90 Frw mu byigenga ku wiyishyurira 100%, bigakorwa gatatu mu cyumweru.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana ati 'Ibyo bizafasha abanyamuryango ba Mituweli kubona ubuvuzi bwose butangirwa mu Rwanda kandi bakabubona bitagoranye. Birumvikana ko izo serivisi zizasaba amikoro yiyongereye, ariko Inama y'Abaminisitiri yanarebye aho azaturuka. Hari izizahita zitangira, hari n'izizagenda zongerwamo ku buryo nibura muri Kamena 2025 izo serivisi zose zizaba zamaze kongerwa ku byishyurwa na Mituweli.'

Inama y'Abaminisitiri kandi yemeje ikijyanye n'ivugururwa ry'ibiciro bya serivisi z'ubuzima, mu mpamvu zo kujyanisha ibiciro n'igihe.

Ibiciro bya serivisi z'ubuvuzi byaherukaga kuvugururwa muri 2017, ku buryo uyu munsi bitari bikijyanye n'ikiguzi nyacyo y'ubuvuzi, ibintu abo mu mavuriro yigenga bagaragazaga ko bituma badatanga serivisi nk'uko bikwiriye kuko bakorera mu gihombo.

Hahindutse ibiciro bifatirwaho imiti, ibya serivisi z'ubuvuzi ndetse n'ibitari bifite igiciro bishyirwaho kuko mu myaka umunani ishize bitari byarashyizweho.

Ubwiyongere bwa serivisi zo ku rwego rwisumbuye bwatewe n'ishoramari Leta yashyize mu bikoresho by'ikoranabuhanga bikoreshwa mu buvuzi n'imiti, bigomba kujyana n'igabanuka ry'ibiciro kuri izo serivisi.

Ni yo mpamvu y'impinduka z'ingenzi harimo igabanyuka ry'ibiciro kuri serivisi zo ku rwego rwisumbuye nko guca mu cyuma, byagabanutseho 34%.

Nko guca mu mashini ya CT Scan, igiciro cyose cy'iyi serivisi ku bafite Mituweli cyavuye kuri 45.000 Frw kigera kuri 16.283 Frw, umurwayi akishyura uruhare rwe rungana na 10%, angana na 1628 Frw asigaye akishyurwa n'ubwishingizi.

Kuri serivisi zisabwa cyane kwa muganga, ibiciro byavuguruwe bijyanishwa n'igihe, ariko uruhare rwa Guverinoma y'u Rwanda rukomeza kuba runini ugereranije n'ibisabwa umuturage.

Nko kubyarira kwa muganga umuntu atabazwe, igiciro cyabyo cyose ni 27.944 Frw. Umuntu ufite ubwishingizi bwa Mituweli azajya yishyura 1126 Frw (avuye kuri 926 Frw), mu gihe ubwishingizi bwishyura 11261 Frw.

Minisitiri Dr. Nsanzimana ati 'Kwiyongera birumvikana bitewe n'uko icyo kinini, icyo gipfuko uko cyagurwaga mu 2017 atari ko kikigurwa uyu munsi. Ibyo byose byahurijwe hamwe.'

Hashyizweho kandi ibiciro byihariye ku baturuka muri Afurika y'lburasirazuba n'abaturuka mu bindi bihugu, aho uwo muri EAC azajya yishyura igiciro nk'icy'Umunyarwanda mu gihe yaje kwivuriza mu Rwanda, mu gihe uvuye mu kindi gihugu cya Afurika hari icyiyongereye, uva ku wundi Mugabane na we hari cyo azishyura gitandukanye n'ukoresha Mituweli cyangwa ubundi bwishingizi.

Minisitiri Dr. Nsengimana ati 'Ni na ko bigenda n'ahandi hose ku Isi. Bose iyo ubashyize hamwe bagufasha kubaka urwego rw'ubuvuzi ariko tukanavuza na wa wundi udafite ubushobozi. Byose bigamije kudufasha kugira ubuzima bwiza n'amavuriro ntakomeze gukorera mu giombo […] ariko ntanace amafaranga y'umurengera kandi ibyo bishyuza hari uruhare runini igihugu cyabishyizemo.'

Ibiciro bishya bigendana n'ubwishingizi abivuza bakoresha, Minisante ikagaragaza ko ibiciro bya serivisi z'ubuzima bizajya bivugururwa buri myaka ibiri, ndetse hakagenzurwa uburyo bitabangamira umuturage.

Serivisi z'ubuvuzi zikomeye nko kuvura umutima, kuyungurura amaraso, gusimbuza impyiko n'izindi zigiye kujya zishyurwa na Mituweli



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuyungurura-amaraso-gusimbuza-impyiko-no-kuvura-umutima-muri-serivisi-zashyizwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)