Kwibagirwa indirimbo, amarira namafaranga ku... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igitaramo The Ben yakoze aririmbana n'abakunzi b'umuziki indirimbo nyinshi yakoze mu gihe kigera ku masaha ane yamaze ku rubyiniro. Ndetse, buri uko yabonaga akanya yashimaga urukundo yeretswe kuva ku munsi wa mbere yinjira mu muziki. 

Yaririmbye ahuriye ku rubyiniro n'abahanzi barimo nka Bushali, Tom Close, K8 Kavuyo, Otile Brown, Kivumbi King, Kevin Kade, Element Eleéeh n'abandi. 

Igitaramo nk'iki ntikiburamo udushya cyangwa ibintu byatunguye benshi ndetse bimwe muri ibyo nibyo tugiye kubagezaho muri iyi nkuru.


1.Abana babarizwa mu muryango wa Sherrie Silver Foundation batunguye benshi

Abana babarizwa mu muryango wa Sherrie Silver Foundation banyuze benshi bitabiriye igitaramo cya The Ben 'The New Year Groove'. 

Aba bana baserutse mu mbyino za Kinyarwanda ndetse banaririmba indirimbo zitandukanye zirimo 'When she's around' ya Bruce Melodie na Shaggy, 'Niyo Ndirimbo' ya Meddy na Adrien Misigaro.

Aba bana uretse kubyina imbyino zigezweho banagaragaje ko bashoboye kubyina imbyino za Kinyarwanda bakazihuza n'umuziki ugezweho.


2.Yampano yatunguye benshi 

Uworizagwira Florien wahisemo gukoresha izina rya Yampano mu muziki yatunguye benshi ubwo yinjiraga ku rubyiniro abakunzi b'umuziki bakamukomera amashyi nyamara bwari ubwa mbere agiye ku rubyiniro nk'uru rwo muri BK Arena.

Uyu musore yishimiwe bikomeye binyuze mu ndirimbo zirimo 'NGO' yakoranye na Papa Cyangwe, 'Bucura', 'Uworizagwira', 'Sibyanjye' na 'Uwo muntu' izo zose ni indirimbo yaririmbanye n'abakunzi b'umuziki kuva ku ndirimbo ya mbere kugeza ku ya nyuma.


3.K8 Kavuyo, Green P na Fireman bibagiwe amwe mu magambo y'indirimbo

Ubwo The Ben yakiraga umuraperi K8 Kavuyo ngo baririmbane indirimbo 'Ndi nk'inkuba' ndetse na 'Ndi uw'i Kigali' uyu muraperi yibagiwe amwe mu magambo agize ibitero yanditse mu myaka irenga 15 ishize. 

Ibi ntibyabaye kuri K8 Kavuyo gusa byabaye no kuri Green P na Fireman ubwo bari bageze ku ndirimbo 'Kwicuma' aba baraperi nabo bibagiwe imwe mirongo igize iyi ndirimbo.

N'ubwo bimeze gutya ariko, aba baraperi bishimiwe mu buryo bukomeye, ndetse bagiye bagerageza guhuza neza n'abafana babo. Kwibagirwa amwe mu magambo byabaye inshuro ebyiri gusa, kuko izindi nshuro bakoze ibyo bagomba gukora. 

4.Imbyino za Kevin Kade zatunguranye

Kevin Kade yatunguranye muri iki gitaramo ubwo The Ben yari ageze ku ndirimbo 'Sikosa'. Uyu musore yahise yurira urubyiniro asanganira The Ben ndetse na Element aza amukurikiye.

Ubwo iyi ndirimbo yari igiye kurangira Kevin Kade yatunguye benshi abyina imbyino idasanzwe asimbuka akicara hasi akongera agahaguruka, abafana bati 'uyu musore mumwitege'.

Uyu muhanzi yongeye kugaruka ku rubyiniro aririmba indirimbo 'Munda' nayo ayibyinana imbaraga nyinshi mu mbyino yakoranye n'abana babarizwa muri Sherie Silver Foundation.

Aba bana baserutse mu buryo budasanzwe aho baserukanye ababyinnyi babyina imbyino zigezweho ndetse n'abandi babyina bya Kinyarwanda.

5.Imyambaro y'umweru n'umukara yari yiganje ku rubyiniro

The Ben aza ku rubyiniro ku nshuro ya mbere yaserukanye imyenda y'umweru imeze nk'imwe y'Abapadiri.

Nyuma y'aho yagarukanye indi y'umukara ahantu hose, irimo ibara ry'umukara yari ahuje na Tom Close, Kevin Kade, K8 Kavuyo na Yampano.

Element, Green P, Fireman, P Fla nabo baserutse mu myambaro y'umweru. Gusa kuri Otile Brown we siko byagenze yaserukanye ikote ry'umutuku.


6.Otile Brown yari mu nyungu 

Umuhanzi Otile Brown wari waturutse muri Kenya aje gushyigikira The Ben yaboneyeho umwanya wo gusuhuza Abanyarwanda dore ko bwari ubwa mbere ataramiye mu Rwanda.

Uyu muhanzi kandi yavuze ku mubano we na The Ben avuga ko ari umuvandimwe we mwiza umuturisha iyo ari mu bihe bigoye.

Otile Brown yaboneyeho umwanya wo kuririmba indirimbo 'Dusuma' yakoranye na Meddy avuga ko iyi ndirimbo ikorwa atabonye uko aza kuyimurikira abanyarwanda ariko ubu ari cyo gihe yari abonye.


7.Shemi yagowe no kuririmbira muri Arena yuzuye abantu

Shemi uheruka kuririmba muri BK Arena mu gihe cy'imikino ya BAL ari kumwe na Juno Kizigenza kuri iyi nshuro yari ahuye n'umukoro ukomeye yagombaga guhangana nawo. 

Uyu musore umaze imyaka ibiri atangiye umuziki yabaye akigera imbere y'abakunzi b'umuziki buzuye BK Arena icyoba kiramutaha ariko ahangana nacyo ahikura kigabo binyuze mu ndirimbo nka 'Peace of mind', 'Solo' , n'izindi.

8.Amarira ya The Ben 

Ubwo The Ben yagarukaga mu gice cya kabiri amarangamutima yamuganje nyamara yari amaze kuvuga ko uyu munsi atari burangwe no kurira mu gitaramo gusa byabaye iby'ubusa. 

The Ben yasutse amarira nyuma y'akanya gato gusa, ubwo yashimiraga abantu bamushyigikiye avuga ko abahanzi ntacyo baricyo ariko abafana aribo babatereka ahantu badatekereza ku buryo bakora ibitaramo bikitabirwa na benshi. Ati "Muradufata mukatugira abantu, mwarakoze cyane.' 

Mu bantu The Ben yashimiye barimo umubyeyi we, avuga ko nubwo adakunda kuza mu bitaramo bye ariko amushyigikira cyane.

The Ben ashimira Umubyeyi we yavuze ko bakuriye mu buzima bubi muri Uganda, aho babaga mu nzu y'icyumba na 'salon' ari abana batandatu.


9.Prophet Joshua yatanze asaga miliyoni 4 Frw 

Ubwo igitaramo cyari kigeze hagati The Ben ari kuririmba indirimbo 'Habibi', Prophet Joshua umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yahawe umwanya ku rubyiniro ahigura umuhigo yari yahize ubwo yari yavuze ko azatanga amafaranga menshi muri iki gitaramo.

Mbere y'uko Profet Joshua aza ku rubyiniro haje abasore batatu barimo umwe wari ufite agakapu k'umukara kuzuyemo amafaranga.

Haje abandi babiri bahise barambura igitambaro cy'icyatsi, hahita haza Prophet Joshua atangira gukura inoti muri ka gakapu, ayashyira kuri icyo gitambaro abantu nabo batangira gukoma mu mashyi batunguwe n'iki gikorwa.

Prophet Joshua yatanze amafaranga arenga miliyoni 4Frw, igikorwa nk'iki yaherukaga kugikora mu bukwe bwa The Ben bwabaye mu mpera ya 2023.

The Ben yashimiye Prophet Joshua, avuga ko "aya mafaranga arasubizwa abantu runaka abafashe."

David Bayingana, uzwi mu itangazamakuru ry'imikino n'imyidagaduro, yahise azamuka ku rubyiniro arayatwara, ajyana n'umusore wari wahawe akazi ko gucunga umutekano w'ayo mafaranga. 

10.Indirimbo 'Naremeye yabyinwe' Kinyarwanda The Ben nawe agaragaza ko amaze kumenya guhamiriza 

Ubwo byari bigeze ku isaha ya saa yine n'iminoya 55, The Ben yatangiye kuririmba indirimbo 'Naremeye' urubyiniro ruhindura isura bitewe n'ababyinnyi b'Itorero Inyamibwa basesekaye bayibyina Kinyarwanda. 

Indirimbo ijya kurangira, The Ben yagiye hagati y'ababyinnyi babiri bari imbere, afatanya na bo kuvuna umugara. Abakunzi b'umuziki batunguwe cyane nabo batangira kuririmba bagira bati "Tiger, Tiger, Tiger". 

11.Tom Close yatanze ikamba ry'umwami w'umuziki 

Ubwo byari bigeze ku isaha ya saa tatu n'iminoya 45 The Ben yari ageze ku ndirimbo 'Si beza", Tom Close yatunguranye ku rubyiniro yambaye ikoti rirerire ry'umukara.

Tom Close ubwo yari amaze kuririmba yagize ati "Umwami wa muzika ni nde?", abandi barasubiza bati "The Ben".

Uko ni ko byagenze nanone ubwo yari agarutse ku rubyiniro asoza igitaramo we na The Ben baririmbana indirimbo 'Thank You' yasoje iki gitaramo saa tanu zishyira saa sita z'ijoro.

Aha nabwo Tom Close yabajije abitabiriye igitaramo arababaza ati 'Umwami wa muzika ni nde? Nabo bati ni 'The Ben', abandi bati 'Tiger B.'


12.The Ben yaciye amarenga yo kwinjira mu ndirimbo z'agakiza gusa

Ubwo The Ben yari agarutse ku rubyiniro yahereye ku ndirimbo "Ndaje" iyi ndirimbo avuga ko afitanye nayo amateka akomeye dore ko yaje nyuma yo kurokoka impanuka y'imodoka yabaye ubwo yari ari kumwe na Zizou Alpacino. 

The Ben yibukije ko "Yezu ari umwami n'umukiza", aca amarenga ko indirimbo zo gushima no guhimbaza Imana ziziyongera mu minsi iri imbere. The Ben yavuze ko yifuza kugaruka muri BK Arena ku itariki nk'iyi asingiza Uwiteka gusa. 

13.Bruce Melodie yatunguranye aza gushyigikira The Ben muri iki gitaramo.

Umuhanzi Bruce Melodie na we yitabiriye iki gitaramo cya The Ben nyamara hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga umwaka wa 2024 na 2023 waranzwe n'inkuru nyinshi zivuga ko aba bahanzi badacana uwaka. Â 

Ubwo The Ben yatangazaga ko yahaye ubutumire abo muri 1:55 AM ibarizwamo Bruce Melodie ndetse na Coach Gael, abantu benshi ntibabyizeye gusa itariki yageze bibonera ukuri kw'iyi nkuru. Â Ã‚ 

14.Bwiza na Riderman babuze ku rubyiniro 

The Ben yaririmbye indirimbo 'Best Friend' ari wenyine, nyamara yarayikoranye na Bwiza wari wageze muri BK Arena, agatinzwa n'ibikorwa byari birimo kwiyitaho.

Uyu muhanzikazi mu gihe yiteguraga kujya kuri 'Stage', indirimbo yakoranye na The Ben yacuranzwe, bituma atabasha kugera ku rubyiniro. Ibi byatumye, 'Band' ya The Ben ariyo iririmba amagambo yose agize iyi ndirimbo Bwiza yaririmbyemo.

Ibi ni na ko byagenze kuri Riderman, kuko atigeze azamuka ku rubyiniro ubwo The Ben yari kumwe na K8 Kavuyo baririmbana indirimbo 'Inkuba'. Uyu muraperi nawe yari yageze muri BK Arena, ariko yatashye ataririmbanye na The Ben.

Aba bahanzi bagiye basaba ko bahabwa umwanya bagasanga ku rubyiniro The Ben, ariko byanze ahanini bitewe n'umwanya wari watanzwe. 

15.Bull Dogg yabuze muri Tuff Gang

Ahagana 21: 53', The Ben yahamagaye ku rubyiniro itsinda rya Tuff Gang, ariko Bull Dogg ntiyari arimo.

Ku rubyiniro hari hariho Fireman, P-Fla na Green P, ndetse baririmbanye indirimbo 'Kwicuma'. Ubwo baririmbaga iyi ndirimbo, herekanwe ifoto ya Jay Polly witabye Imana mu mwaka wa 2021.

Bull Dogg yakunze kumvikana mu itangazamakuru agaragaza ko atishimiye uburyo indirimbo yakoranye na The Ben mu myaka itatu ishize itigeze isohoka. Hari abavuga  ko imibanire yabo itameze neza, bikaba byatumye atagaragara muri iki gitaramo. 

INYAMIBWA ZATARAMANYE NA THE BEN MU GITARAMO CYE

">

NYUMA Y'IGITARAMO CYE, THE BEN YAGANIRIYE N'ITANGAZAMAKURU

">

THE BEN KWIHANGANA BYANZE ASUKA AMARIRA MURI IKI GITARAMO

">

Kanda hano ubashe kureba amafoto menshi yaranze igitaramo cya The Ben

AMAFOTO: Serge Ngabo & Karenzi Ngabo



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150385/kwibagirwa-indirimbo-amarira-namafaranga-ku-rubyiniro-udushya-15-twaranze-igitaramo-cya-th-150385.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)