Leonardo DiCaprio yatanze inkunga ya Miliyoni y'amadorali yo gufasha Los Angeles kwiyubaka nyuma y'inkongi y'umuriro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wa filime mpuzamahanga, Leonardo DiCaprio, wamenyekanye cyane mu ruhando rwa sinema kubera filime nka Titanic (1997) na Romeo & Juliet (1996), yongeye kugaragaza umutima wa kimuntu ubwo yatangaga inkunga ya miliyoni y'amadorali.

Iyi nkunga igenewe gufasha umujyi wa Los Angeles kwiyubaka nyuma y'inkongi y'umuriro yibasiye uyu mujyi, ikangiza byinshi mu bikorwa remezo ndetse no mu ngo z'abaturage.

Leonardo DiCaprio, uzwiho kuba umunyabuntu ndetse akaba umufatanyabikorwa mu bikorwa byo kurengera ibidukikije, yavuze ko gutabara abahuye n'ibyago ari kimwe mu by'ibanze bikwiye gushishikarizwa na buri wese.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, yagaragaje ko yashenguwe n'amakuru y'inkongi yibasiye umujyi wa Los Angeles ndetse anashimira imiryango itandukanye ikomeje gushyigikira ibikorwa byo kwita ku mibereho y'abaturage bari bahaturiye.

Inkunga ye yanyujijwe muri 'Leonardo DiCaprio Foundation,' umuryango asanzwe akoresha mu bikorwa byo gufasha abahuye n'ibiza ndetse no kurengera ibidukikije. Muri iyi nkunga, hazibandwa ku bikorwa byo gusana amazu yangiritse, gufasha imiryango y'abatagira aho kuba, no gushyigikira gahunda zo kongera gutera ibiti mu bice byibasiwe n'inkongi.

Uretse ibikorwa bye muri sinema, DiCaprio akunze no gufatanya n'imiryango mpuzamahanga nka 'United Nations' mu guhangana n'ihindagurika ry'ibihe. Mu myaka yashize, yatanze inkunga zindi zinyuranye mu rwego rwo gufasha abahuye n'ingaruka z'ibiza hirya no hino ku Isi.

Umujyi wa Los Angeles, umaze igihe uhura n'ibibazo by'inkongi z'umuriro, wahurije hamwe ingamba zo gukaza uburyo bwo gukumira izi nkongi. Inkunga ya DiCaprio ni ikimenyetso cy'ubufatanye n'uruhare rw'abantu ku giti cyabo mu gufasha abaturage bari mu kaga.

Abakurikiranira hafi ibikorwa bye bavuga ko uyu mukinnyi wa filime atari gusa umunyabigwi muri sinema, ahubwo ko ari n'icyitegererezo mu bikorwa by'ubumuntu no gufasha abandi.



Source : https://kasukumedia.com/leonardo-dicaprio-yatanze-inkunga-ya-miliyoni-yamadorali-yo-gufasha-los-angeles-kwiyubaka-nyuma-yinkongi-yumuriro/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)